Al Hilal yatsindiye muri Stade Amahoro umukino w'amatsinda

Al Hilal yatsindiye muri Stade Amahoro umukino w'amatsinda

Al Hilal yatsindiye muri Stade Amahoro umukino w'amatsinda

Al Hilal yatsindiye muri Stade Amahoro umukino w'amatsinda
Al Hilal Omdurman y'abakinnyi 10 yatangiye imikino y'amatsinda ya CAF Champions League itsinda MC Alger yo muri Algeria ibitego 2-1.

Uyu mukino wa mbere mu itsinda C wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 21 Ugushyingo 2025, kuri Stade Amahoro saa Cyenda. 

Kapiteni Abdelrazig Omer wa Al Hilal ni we wafunguriye ikipe ye ku munota wa 47 ku mupira mwiza yari ahawe n'Umurundi Girumugisha Jean Claude. 

Mu gice cya kabiri cy'umukino, MC Alger yazanye amashagaga kandi isatira cyane ishaka kwishyura.  Byaje gutanga umusaruro ku munota wa 53, ubwo Mustafa Karshom yakoraga ku mupira ugahita ujya mu nshundura z'izamu rya Al Hilal, bikaba 1-1. Uyu myugariro yitsinze ku ishoti ryari ritewe na Oussama Benhaoua. 

Icyakora Al Hilal yari aho iri kwita mu rugo yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 75, cyatsinzwe na Mohamed Abdelrahman. 

Habura iminota ine gusa ngo igice cya mbere kirangire, Salaheldin Alhassan wa Al Hilal yeretswe ikarita itukura, basigara ari 10.

Umukino wa kabiri Al Hilal izasura Saint Eloi Lupopo yo muri RDC ku wa Gatanu, tariki ya 28 Ugushyingo 2025, mu gihe MC Alger izakira Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo.
























Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now