Mu butumwa bwanditse, uyu mukinnyi yavuze ko yicuza cyane ibyo yakoze, ndetse ko atari agambiriye gusuzugura ikipe yari abereye Kapiteni.
Yagize ati "Ndagira ngo mbabwire mbikuye ku mutima. Imikino ibiri iheruka yaratubabaje twese, kandi ndabizi ko hari byinshi mwari mutwitezeho njye n'ikipe. Nemeye kurengera mu byo nakoze, cyane cyane igihe niyamburaga igitambaro cya kapiteni nkagita hasi ubwo nari nsimbuwe."
Amissi Cédric yasobanuye ko ibyamubayeho byari amarangamutima y’ako kanya kubera uko umukino wari umeze, ko atari agambiriye agasuzuguro.
Yagize ati "Byatewe n'uburakari bw'ako kanya, nta kindi. Ntabwo nari ngambiriye gusuzugura ikirango cy'ikipe, abafana, abakinnyi bagenzi banjye cyangwa ubuyobozi. Nari nirakariye ubwanjye, ntabwo narakariye undi uwo ari we wese. Gusa ndumva neza uko byakiriwe nyuma, kandi mbisabiye imbabazi mbikuye ku mutima."
Uyu mukinnyi yasoje yizeza abafana ba Kiyovu Sports ko agiye gukosora amakosa, akagaruka yarikubise agashyi.
Ati "Iyi kipe bivuze byinshi kuri njye. Ukunshyigikira kwanyu ni byose kuri njye. Ndasaba imbabazi uwo ari we wese natengushye, kandi nsezeranyije ko ngiye kwigira kuri ibi nkagaruka nkomeye."
Amissi Cédric atangaje ibi nyuma y’uko ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bumaze kumufatira ibyemezo bikomeye birimo kumuhagarika imikino ibiri no kumwambura inshingano zo kuba Kapiteni w’ikipe, azira imyitwarire yagaragaje ku mukino batsinzwemo na Al Merrikh ibitego 2-0 ku Cyumweru gishize.