Ikipe ya APR FC yafashe umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona ku nshuro ya mbere kuva muri Nzeri, nyuma yo kunyagira Gasogi United ibitego 3-0 mu mukino w’Umunsi wa 18 wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatatu.
Iyi ntsinzi yatumye Ikipe y’Ingabo z’Igihugu igira amanota 36, ihita icaho Al-Hilal SC iyoboye urutonde n’amanota 35, nubwo yo ifite imikino ibiri y’ibirarane itarakina.
APR FC yatangiye umukino yotsa igitutu izamu rya Gasogi United, ibona igitego cya mbere ku munota wa 11 gusa gitsinzwe na Hakim Kiwanuka wari wagoye ba myugariro, ku mupira yahawe mu rubuga rw’amahina akawuboneza mu nshundura.
Gasogi United yagerageje kwishyura binyuze kuri Muderi Akbar wateye ishoti rikomeye ku munota wa 24 rigakubita umutambiko w’izamu, ariko ku munota wa 38, Raouf Memel Dao atsindira APR FC igitego cya kabiri ku mupira umunyezamu Ndagijimana Leandre yari akuyemo nabi.
Mu gice cya kabiri, APR FC yahuye n’akazi gakomeye ubwo yasigaranaga abakinnyi 10 ku munota wa 55, nyuma y’uko Dauda Yussif Seidu ahawe ikarita itukura azira gukubita inkokora umukinnyi wa Gasogi United.
N’ubwo yari ifite umubare mucye w’abakinnyi, APR FC yabonye igitego cya gatatu ku munota wa 74 cyinjijwe na Djibril Ouattara kuri penaliti, nyuma y’ikosa Ndikumana Danny yari akoreye kuri Bugingo Hakim mu rubuga rw’amahina.
Uyu mukino kandi wabayemo ibyateye ubwoba abari muri stade ku munota wa 48, ubwo Bizimana Umugiraneza Didier wa Gasogi United yagiraga ikibazo cyo kumira ururimi, umukino ugahagarara kugira ngo abaganga bamwiteho mbere y’uko asimbuzwa Niyonkuru Elissa.
Hakim Kiwanuka wa APR FC ni we wabaye umukinnyi w’umukino (Man of the Match), ahembwa ibihumbi 100 Frw.











