‎APR FC yabuze intsinzi imbere ya Bugesera FC

‎APR FC yabuze intsinzi imbere ya Bugesera FC

‎APR FC yabuze intsinzi imbere ya Bugesera FC

‎APR FC yabuze intsinzi imbere ya Bugesera FC
‎Ikipe ya APR FC yatakaje amanota abiri y’ingenzi nyuma yo kunganya na Bugesera FC ibitego 2-2, mu mukino w’umunsi wa 19 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Stade y’Akarere ka Bugesera kuri uyu wa Gatandatu.
‎Uyu mukino wari utegerejwe na benshi watangiye n’ubukerebutsi bwo hejuru ku ruhande rwa APR FC, aho ku munota wa gatatu gusa, Mamadou Sy yafunguye amazamu ku mupira mwiza yahawe na Djibril Ouattara nyuma y’uburangare bw’abakinnyi ba Bugesera FC.
‎Icyakora ibyishimo bya APR FC ntibyamaze kabiri kuko ku munota wa 20, Umar Abba yishyuriye Bugesera FC ku ishoti rikomeye yateye ari inyuma y’urubuga rw’amahina, ryagoye umunyezamu Ishimwe Pierre.
‎Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, APR FC yongeye kuyobora umukino ubwo Ruboneka Jean Bosco yateraga neza coup-franc, umupira ugasanga Djibril Ouattara wawushyize mu izamu n’umutwe ku munota wa 42.
‎Mu gice cya kabiri, Bugesera FC yagarukanye imbaraga nyinshi ishaka kwishyura. Ibi byayihiriye ku munota wa 49, ubwo Byishimo Valoi yateraga ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira uruhukira mu rushundura, amakipe yombi anganya ibitego 2-2.
‎APR FC yagerageje gushaka igitego cya gatatu binyuze mu gusimbuza, aho Umutoza Abderrahim Talib yinijijemo Mugisha Gilbert, Lamine Bah na William Togui, ariko ubwugarizi bwa Bugesera FC buyobowe n’umunyezamu Ibrahima Dauda Bareli bubabera ibamba.
‎Ku rundi ruhande, Bugesera FC na yo yabonye uburyo bukomeye bwashoboraga kuyihesha intsinzi, harimo umupira Umar Abba yateye ugaca ku munyezamu Ishimwe Pierre, ariko Niyigena Clement akawugarurira ku murongo.
‎Kunganya uyu mukino byatumye APR FC iguma ku mwanya wa mbere n’amanota 37, mu gihe Bugesera FC yagize amanota 21 ikaba iri ku mwanya wa 12.
‎Mu wundi mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo, Kiyovu Sports yatsinze Mukura Victory Sports ibitego 3-1, ikomeza kwitwara neza mu mikino yo kwishyura.








































Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now