Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC, yongeye kwandika amateka mashya imbere ya mukeba wayo w’ibihe byose, Rayon Sports, iyinyagira ibitego 4-1, yegukana igikombe cya FERWAFA Super Cup 2025 mu birori byabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu.
Umusifuzi Mpuzamahanga Nsabimana Celestin yahushye ifirimbi ya mbere, Rayon Sports itangiza umupira. Ku munota wa kabiri gusa, ishyaka ryari ryose ryavuyemo amakosa, ubwo Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude, yahabwaga ikarita y’umuhondo nyuma yo gukorera ikosa Tony Kitoga wa Rayon Sports.
Iminota 15 ya mbere yaranzwe no kwiharira umupira kwa APR FC, mu gihe abakinnyi bashya batandatu Umutoza Bruno Ferry wa Rayon Sports yari yabanje mu kibuga bagaragaraga nk’abatarahuza neza umukino.
Ibyishimo by’abafana ba Rayon Sports byahindutse agahinda ku munota wa 18, ubwo umunyezamu mushya Kwizera Olivier yageragezaga gufata umupira wari utewe, uramucika, rutahizamu William Togui wa APR FC wari maso ntiyazuyaza, ahita awuboneza mu nshundura, icya mbere kiba kiranyonye.
Rayon Sports yatekereje kwishyura binyuze kuri ba rutahizamu bayo barimo Joachim Vignino na Ndikumana Asman, ariko ubusatirizi bwari ku rwego rwo hasi.
Hasigaye iminota itatu ngo igice cya mbere kirangire, APR FC yabonye igitego cya kabiri. Umukinnyi wo hagati Memel Raouf Dao yazamukanye umupira neza, awuhindura mu rubuga rw’amahina usanga Ronald Ssekiganda ahagaze wenyine, atsindisha umutwe.
Amakipe yagiye kuruhuka APR FC iyoboye n’ibitego 2-0.
Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yaje yahinduye imikinire ishaka kugaruka mu mukino, ariko APR FC ikomeza kuyibera ibamba.
Ku munota wa 70, icyizere cya Gikundiro cyayoyotse burundu. Dauda Yussif yahawe umupira wari umaze gutakazwa na Kwizera Olivier wawutanze nabi, Dauda yararika abakinnyi batatu ba Rayon Sports maze ashyira umupira mu nshundura bitamugoye, icya gatatu kiba kiranditswe.
Aha abafana ba APR FC bahise bacana amatoroshi ya telefoni muri Stade Amahoro, baririmba intsinzi bishimira ko ikipe yabo iri hejuru.
Umusifuzi yongeyeho iminota itanu y’inyongera yabayemo ibitego bibiri. Ku munota wa 90+3, Rayon Sports yabonye igitego cy’impozamarira gitsinzwe na Ndikumana Asman ku mupira wari uhinduwe na Habimana Yves wagiye mu kibuga asimbuye.
Icyakora, akamwenyu k’Aba-Rayon kamaze amasegonda make. Ku munota wa nyuma w’inyongera (90+5), Ruboneka Bosco yinjiye mu rubuga rw’amahina, acenga umunyezamu Kwizera Olivier waje kugwa hasi, ahindura umupira usanga Mamadou Sy awushyira mu izamu ririmo ubusa.
Umusifuzi yahise ahuha ifirimbi ya nyuma, APR FC yegukana igikombe cya Super Cup itsinze Rayon Sports ibitego 4-1.
Kapiteni Niyomugabo Claude yashyikirijwe igikombe na sheki ya miliyoni 20 Frw, mu gihe Rayon Sports yatahanye miliyoni 10 Frw n’umukoro ukomeye wo kwisubiraho.
Mu cyiciro cy'abagore, Rayon Sports WFC yatwaye igikombe inyagiye Indahangarwa WFC ibitego 4-0.

















