APR FC yerekanye 'indege yo ku butaka' yari itegerejwe n'abakunzu bayo

APR FC yerekanye 'indege yo ku butaka' yari itegerejwe n'abakunzu bayo

APR FC yerekanye 'indege yo ku butaka' yari itegerejwe n'abakunzu bayo

APR FC yerekanye 'indege yo ku butaka' yari itegerejwe n'abakunzu bayo
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu, APR FC, yakoze agashya mbere y'amasaha make ngo icakirane na mukeba Rayon Sports, yerekana bisi nshya igezweho yo mu bwoko bwa Marcopolo Paradiso G8 1350, ari na yo iratwara abakinnyi bayo iberekeza kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu.

Iyi modoka nshya yari imaze igihe itegerejwe, yashyizwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026, ikaba yahise itangira akazi ko gutwara abakinnyi n'abatoza ku mukino wa Super Cup 2025 uteganyijwe guhera saa Kumi n'ebyiri n'igice z'umugoroba.

Mu butumwa iyi kipe yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo mbere gato yo guhaguruka, yagaragaje ko iyi modoka atari igikoresho cy'urugendo gusa, ahubwo ari ikimenyetso cy'ubukaka n'ishema ry'ikipe.

Mu magambo yabo bagize bati "Uyu munsi, bisi yacu nshya ni yo iyoboye inzira igana ku mukino wa nyuma wa Super Cup. Tugenda nk’ikipe y’ubushongore n’ubukaka (Club Giant) tukahagera nk’abatsinzi. Uru si urugendo gusa, ni ubutumwa." 

Iyi modoka nshya yatumijwe binyuze mu Kigo cya Akagera Motors gisanzwe kimenyerewe mu bucuruzi bw'imodoka mu Rwanda. 

Ni iyo mu bwoko bwa Marcopolo Paradiso G8 1350, ikorwa n'uruganda rwo muri Brésil ruzwiho gukora imodoka nini zigezweho na za gari ya moshi rwa Marcopolo S.A.

Bisi ya APR FC ifite ubushobozi bwo gutwara abantu bagera kuri 40, ikaba yambitswe amabara y'umukara n'umweru aranga iyi kipe, hagaragaramo na duke tw'umuhondo.

Ije mu gihe hari hamaze iminsi havugwa ko Ikipe y'Ingabo yatumije imodoka yo ku rwego rwo hejuru yo gutwara abakinnyi, ikaba ije gukoreshwa bwa mbere mu mukino ukomeye witezwe na benshi, aho APR FC ishaka kwisubiza icyubahiro imbere ya Rayon Sports.












Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now