Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC, yamaze gutangaza ku mugaragaro ko yasinyishije myugariro Ishimwe Abdul wakiniraga Mukura VS, ikaba yamuhaye amasezerano y’imyaka ibiri azageza mu 2028.
Mu butumwa iyi kipe yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa Gatatu, yahaye ikaze uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi igira iti "Indi ntare yiyunze ku zindi, ikaze mu muryango wa APR FC, Ishimwe Abdul."
Uyu mukinnyi yerekeje muri APR FC nyuma y’iminsi mike habayeho kutumvikana gukomeye hagati ya Mukura VS yakiniraga na Intare FC yamutije, byaje no kugezwa mu kanama gashinzwe amategeko muri FERWAFA.
Intandaro y’ikibazo yaturutse ku masezerano yo kugura uyu mukinnyi burundu Mukura VS yari yagiranye na Intare FC muri Kanama 2025, aho yagombaga gutangwaho miliyoni 15 Frw. Mukura VS yishyuye miliyoni 5 Frw, izindi miliyoni 5 Frw zumvikanwaho ko zigomba kwishyurwa bitarenze muri Mutarama 2026.
Icyakora bitunguranye, Intare FC yaje kumenyesha Mukura VS ko yasheshe amasezerano hagati y’impande zombi, ishingiye ku kuba iyi kipe y’i Huye yarakererewe kwishyura icyiciro cya kabiri cy’amafaranga nk’uko byari mu masezerano.
Nyuma yo kuregera Komisiyo y’Amategeko n’Imiyoborere muri FERWAFA, yanzuye ko Mukura VS itubahirije ibikubiye mu masezerano yagiranye na Intare FC, bityo ko Ishimwe Abdul ari umukinnyi wa Intare FC, ari naho APR FC yamukuye.
N’ubwo APR FC yamaze gutangaza uyu mukinnyi, Mukura VS yo yamaze kujuririra icyemezo cya FERWAFA cyo kuyambura uyu mukinnyi, ikaba igitegereje umwanzuro wa nyuma uzava mu Kanama k’Ubujurire.
Mukura VS ishingira ku kuba yaraje kwishyura miliyoni 10 Frw zari zisigaye ku tariki ya 29 n’iya 30 Mutarama 2026, nubwo Intare FC yo ivuga ko yari yamaze gusesa amasezerano tariki 27 Mutarama.
Ishimwe Abdul wageze muri Mukura VS mu 2023 atijwe imyaka ibiri, yari umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu bwugarizi bw’iyi kipe, akaba aje muri APR FC asanga abandi ba myugariro barimo Niyigena Clément, Nshimiyimana Yunussu na Alioum Souané.


