APR FC yisubije umwanya wa kabiri yigaranzuye Gasogi United

APR FC yisubije umwanya wa kabiri yigaranzuye Gasogi United

APR FC yisubije umwanya wa kabiri yigaranzuye Gasogi United

APR FC yisubije umwanya wa kabiri yigaranzuye Gasogi United
Ikipe ya APR FC yongeye kwerekana ko ari umukandida ukomeye ku gikombe cya Shampiyona y’u Rwanda, nyuma yo gutsinda Gasogi United ibitego 2-0 mu mukino w’ishiraniro w’umunsi wa 12 wabereye kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo, kuri uyu wa Gatandatu.

Uyu mukino wari utegerejwe na benshi, waje usanga APR FC iri ku gitutu cyo gushaka amanota atatu ngo idasigwa cyane na Police FC iyoboye urutonde, mu gihe Gasogi United yashakaga guca agahigo kabi k’imikino itatu yikurikiranya idatsinda.

Kuva umusifuzi Twagirumukiza Abdul Karim ahushye mu ifirimbi bwa mbere, APR FC yagaragaje inyota yo gufungura amazamu kare. 

Ikipe y’Ingabo yari ifite umupira cyane mu kibuga hagati, ikanoroherwa no kugera imbere y’izamu rya Gasogi United ryari ririnzwe na Cuzuzo Aime Gael.

Ku munota wa 12 gusa, Djibril Ouattara yabonye uburyo bwiza cyane ubwo yasigaga ba myugariro ba Gasogi, atera ishoti rikomeye ariko umunyezamu Cuzuzo Gael aratabara, umupira awushyira muri koruneri.

Gasogi United y'umutoza Dusange Sacha, ntiyari yaje kurebera gusa, kuko yanyuzagamo igasatira binyuze kuri Hakim Hamiss na Ndikumana Danny wahoze muri APR FC, ariko ubwugarizi bwa APR FC buyobowe na Niyigena Clement bwari buhagaze bwuma.

Ubwo iminota y’igice cya mbere yaganaga ku musozo, benshi bakekaga ko amakipe ajya kuruhuka anganya ubusa ku busa. 

Nyamara, ku munota wa 45, Ngono Guy Herve wa Gasogi yakoreye ikosa Djibril Ouattara hafi y'urubuga rw'amahina.

Ouattara ubwe yihagurukiye, atera ishoti rikomeye cyane ryanyuze ku rukuta rwa Gasogi United, umupira uruhukira mu rushundura, APR FC iba ifunguye amazamu gutyo. Iki gitego cyahaye ituze abakinnyi ba APR FC bajya kuruhuka bafite icyizere.

Mu gice cya kabiri, Gasogi United yagarukanye imbaraga zidasanzwe ishaka kwishyura. 

Ku munota wa 67, Niyonkuru Elias wa Gasogi yabonye uburyo bwiza ahereza Ndikumana Danny, ariko ishoti rye rinyura ku ruhande gato rw’izamu rya Ishimwe Pierre.

Umutoza wa APR FC yakoze impinduka zitandukanye, akuramo Lamine Bah na Gilbert Mugisha, yinjiza Mamadou Sy na Iraguha Hadji kugira ngo yongere imbaraga hagati no mu busatirizi.

Umukino ugana ku musozo, ishyaka ryari ryose, ndetse byaje gutuma umunyezamu wa Gasogi United, Cuzuzo Aime Gael, ahabwa ikarita y'umuhondo ku munota wa 90+6 kubera gushyamirana na Mamadou Sy.


Mu minota y’inyongera ubwo Gasogi United yari yazamutse yose ishaka kwishyura, APR FC yayibonyeho uburyo bwo gusatira byihuse kuri counter-attack. 

Mamadou Sy wari winjiye asimbura, yakoze akazi gakomeye acenga, ahereza umupira mwiza myugariro Aliou Souane wari wazamutse, na we ntiyazuyaza atera ishoti rikomeye rishimangira intsinzi ya 2-0 ku munota wa 90+3.

Iyi ntsinzi yagize akamaro gakomeye kuri APR FC, kuko yahise yisubiza umwanya wa kabiri n’amanota 23, aho ikomeje kotsa igitutu Police FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 29, yo yatsinze Etincelles FC 1-0 i Rubavu.

Ku rundi ruhande, Gasogi United yagumye ku mwanya wa cyenda n'amanota 18, ikaba ikomeje ibihe bibi byo kutabona intsinzi mu mikino ine iheruka.

Rutahizamu wa APR FC, Cheikh Djibril Ouattara, ni we watowe nk’umukinnyi mwiza w’umukino.

 Uretse gutsinda igitego cya mbere cyatinyuye bagenzi be, yagoye cyane ubwugarizi bwa Gasogi United iminota yose yamaze mu kibuga mbere yo gusimburwa na Hakim Kiwanuka kubera imvune. Yahawe sheki y’ibihumbi 100 Frw.

Indi mikino yabaye:

Musanze FC 3-0 AS Muhanga: Musanze yiyunze n'abafana bayo inyagira Muhanga.

Mukura VS 1-0 Amagaju FC: I Huye, Mukura yatsinze bigoranye, ikomeza kuza hafi y'amakipe ari imbere.












































Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now