Aristide Mugabe yasezeye gukina Basketball nyuma y’imyaka 18 yanditse amateka

Aristide Mugabe yasezeye gukina Basketball nyuma y’imyaka 18 yanditse amateka

Aristide Mugabe yasezeye gukina Basketball nyuma y’imyaka 18 yanditse amateka

Aristide Mugabe yasezeye gukina Basketball nyuma y’imyaka 18 yanditse amateka
‎Kapiteni w’ibihe byose w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball n’amakipe atandukanye hano mu Rwanda, Mugabe Aristide, yamaze gutangaza ko asezeye burundu gukina uyu mukino bya kinyamwuga nyuma y’imyaka 18 awukora.
‎Uyu mwanzuro ukomeye yawutangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Gashyantare 2026, abinyujije mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze.
‎Mu butumwa bwe yagize ati “Uyu munsi, mu byiyumviro bivanze, nyuma y’imyaka 18, ntangaje ko nasezeye gukina Basketball. Ndashimira buri wese wagize uruhare mu rugendo rwanjye. Inshuti n’umuryango wanjye, abatoza bose, abo twakinanye, abafana, ubuyobozi bw’amakipe. Mwarakoze.”
‎Mugabe w’imyaka 38, yasezeye nyuma yo gukora amateka akomeye mu makipe yanyuzemo arimo Rusizi BBC, Marine BBC, Espoir BBC, CSK BBC, Patriots BBC na Kepler BBC aherukamo.
‎Uyu mugabo azahora yibukwa nk’umuyobozi (Kapiteni) w’intangarugero, cyane cyane muri Espoir BBC aho yatwaranye ibikombe bine byikurikiranya bya Shampiyona hagati ya 2012 na 2015, ndetse n’igikombe cya Zone 5 mu 2012.
 Yakomereje ibigwi muri Patriots BBC ayifasha gutwara ibikombe bya Shampiyona mu 2016, 2018, 2019 na 2020. 
Kubera ubuhangange bwe, Patriots BBC iheruka kubika nimero 88 yambaraga nk’ikimenyetso cy’icyubahiro.
‎Ku rwego rw’Igihugu, Mugabe yahamagawe bwa mbere mu 2011, akina imikino yo gushaka itike ya Afrobasket mu 2011, 2013 na 2017, mbere yo gusezera mu Ikipe y’Igihugu muri Kamena 2022.
‎N’ubwo asezeye gukina, Mugabe ntazava muri Basketball kuko asanzwe ari Umutoza Wungirije muri Kepler BBC, akaba aheruka no gushyirwa mu batoza bungirije mu Ikipe y’Igihugu. Ikindi kandi, ni we uyobora Komisiyo y’Abakinnyi muri Komite Olempike y’u Rwanda.
‎Uretse siporo, Mugabe ni umukozi mu kigo gishinzwe umutekano cya ISCO kandi afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Icungamutungo.




















Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now