AS Kigali: Basabwe kwanga ubuyobozi bushya

AS Kigali: Basabwe kwanga ubuyobozi bushya

AS Kigali: Basabwe kwanga ubuyobozi bushya

AS Kigali: Basabwe kwanga ubuyobozi bushya
Uwari Perezida w’Agateganyo wa AS Kigali, Dr. Emmanuel Rubagumya, yandikiye abanyamuryango abasaba kutemera ubuyobozi bushya buyobowe na Jean Chrysostome Rindiro, avuga ko bwashyizweho mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibaruwa ya Rubagumya yasohotse ku wa Kabiri, tariki ya 25 Ugushyingo 2025, ikurikiye Inteko Rusange yabaye ku Cyumweru tariki ya 23 Ugushyingo 2025, yavuyemo abayobozi bashya barimo Jean Chrysostome Rindiro watowe nka Perezida, Anne-Lise Alida Kankindi wagizwe Visi Perezida, Fabrice Habanabakize uba Umunyamabanga Mukuru, Chantal Habiyakare umubitsi, Jonathan Harindintwari wagizwe umujyanama mu bya tekinike ndetse na Yves Sangano wagizwe umujyanama mu mategeko.

Mu ibaruwa ye, Rubagumya yagize ati “Banyamuryango ba AS Kigali, tubandikiye tubamenyesha ko hari abanyamuryango bake cyane bahuye mu buryo butemewe n’amategeko batangaza ko bashyizeho ubuyobozi bwa AS Kigali.”

Yakomeje agira ati “Turamenyesha abanyamuryango bose ko ubwo buyobozi bwishyizeho binyuranyije n’amategeko butemewe kandi ko mutagomba kurangazwa n’abo bantu.”

Rubagumya yavuze ko iki kibazo cyamaze kumenyeshwa Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) kandi ko ruzabishakira igisubizo vuba.

Mu gihe ibibazo by’ubuyobozi bikomeje gututumba, AS Kigali na yo ntiratangira neza umwaka w’imikino. Nubwo iherutse gutsinda Rayon Sports ibitego 2-0 mu mukino w’Umunsi wa Munani, kuri ubu iri ku mwanya wa 11 n’amanota umunani, mu gihe yitegura guhura na APR FC tariki ya 28 Ugushyingo 2025.

Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now