As Kigali ntiyaba iri kwitera urushinge rurimo amazi?

As Kigali ntiyaba iri kwitera urushinge rurimo amazi?

As Kigali ntiyaba iri kwitera urushinge rurimo amazi?

Ikipe ya As Kigali ihagaze nabi muri shampiyona y’u Rwanda ndetse ikaba ifite ikibazo cy’abakinnyi, ariko umuntu yakibaza niba n’abahari bakinishwa neza.

As Kigali ntiyaba iri kwitera urushinge rurimo amazi?

Muri iyi
nkuru tugiye kugaruka kuri Rutahizamu Ndayishimiye Didier As Kigali isigaye
ikinisha nka myugariro ariko akaba ariwe mukinnyi umaze kuyitsindira ibitego byinshi
muri uyu mwaka w’imikino.



Kuri ubu aho
shampiyina igeze, ikipe ya As Kigali iri ku mwanya wa 14 n’amanota 15 mu mikino
16 imaze gukina, ikaba irusha amanota 4 ikipe ya Etincelles FC iri ku mwanya wa
nyuma wa 18. Umwanya As Kigali iriho, ni umwanya mubi tugendeye aho shampiyona
igeze.



Byagenze gute ngo As Kigali yisange
aha?



As Kigali
yahuye n’ikibazo cy’amikoro ndetse cyatumye itabasha kugura abakinnyi nk’uko
byari bisanzwe, ahubwo yisanga ifite abakinnyi benshi bari birukanwe cyangwa
basezerewe mu makipe yabo. Ni ikipe kandi yatakaje abakinnyi barimo Hussain
Shaban, Emmanuel Okwi ndetse na Akayezu Jean, ntiyigera ibasimbuza nk’uko
bikwiye byahise bigira ingaruka kuri iyi kipe iterwa inkunga n’umugi wa Kigali.



Ese As Kigali ntiyaba iri guterwa
nayo ikitera?



Dufate
urugero. Dayishimiye Didier ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bari muri iyi
shampiyona y’u Rwanda. Uyu musore amaze gukina iminota 1350 kuko mu mikino 16
ikipe imaze gukina yasibye umukino wa Al Hilal gusa. 





Ndayishimiye
Didier yazamutse ari umukinnyi ukina mu gice gisatira nka nimero 10 cyangwa 8
ndetse no mu ikipe z’abato niko yakinaga.



Kuva uyu
mwaka wa shampiyona watangira, As Kigali yafashe umwanzuro wo kumukinisha nka myugariro
ukina inyima iburyo.  Umuntu yavuga ko As
Kigali yari yishatsemo ibisubizo kuko Akayezu yari amaze kugenda kandi bananiwe
kumusimbiza.



Mu mikino 15
Didier amaze gukinira As Kigali muri uyu mwaka w’imikino, yinjije ibitego 3 mu
bitego 12 iyi kipe imaze kwinjiza, ikaba mu makipe 6 amaze kwinjiza ibitego
bike.



Mu bitego 3
Ndayishimiye Didier yinjije, ni ibitego bifite uruhare rw’amanota 7 kuri 15
ikipe ifite, bivuze ko ari hafi 1/2 cy’amanota As Kigali imaze gukorera.
 



Usibye
Gedeon Ndonga Bivula myigariro wa Etincelles FC baganya ibitego 3, nta wundi
mukinnyi ukina yugarira izamu ufite ibitego nk’ibyo Ndayishimiye Didier afite
cyangwa ngo amurushe muri shampiyona uyu mwaka .



Uko mbibona



Biragaragara
ko As Kigali ifite ikibazo cy’abakinnyi bahagije bayifasha kandi n’umuti wo
gukemura icyo kibazo ntuhari vuba. Ese n’ubwo bikomeye, ntabwo abatoza bakemera
Didier bakamushyira mu gice gitaha izamu kuko imibare iragaragaza ko iyo aba
akina mu gice gisatira nibura aba ari hejuru yi’ibitego 6 ndetse ikipe ye yari
kuba iri hejuru n’amanota 15 ifite.



Yego nanone
kugarira ni byiza ariko twabonye ko umupira ugezweho kugarira kwiza ari
ugusatira. Abatoza ba As Kigali bagatangiye kwiga uburyo bamwe muri ba
myugariro babo bashakamo umwe uhengekwa kuri 2 nibura iminsi ikaba yicuma,
cyangwa se bagashaka undi mukinnyi niyo yaba akiri muto ukina kuri uwo mwanya
ubundi akahajya, Ndayishimiye Didier agasubira imbere.





Niwe watsinze igitego cyo kunganya kuri APR FC

Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now