Iyi Nteko Rusange yari ifite ingingo imwe rukumbi yo gukora amatora y'abagize Komite Nyobozi nshya.
Uretse Chrysostome Rindiro watowe nka Perezida, abandi batowe ni Anne-Lise Alida Kankindi watowe nka Visi Perezida wa AS Kigali, akaba yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri iyi kipe. Uyu kandi aherutse gushyirwa mu Kanama gashinzwe Ikoranabuhanga muri Ruhago no kuyijyanisha n’igihe mu Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA).
Abandi bari muri Komite Nyobozi, ni Habanabakize Fabrice wagizwe Umunyamabanga Mukuru, Harindintwari Jonathan wagizwe Umujyanama mu bya Tekiniki, Habiyakare Chantal wagizwe umubitsi ndetse na Sangano Yves wagizwe Umujyanama mu by’Amategeko.
Iyi Komite izayobora AS Kigali mu gihe cy'imyaka ine, isimbuye iya Shema Ngoga Fabrice wavuye kuri izi nshingano nyuma yo gutorerwa kuba Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
