‎AS Kigali yatsinze Police FC yahataniraga umwanya wa mbere ‎

‎AS Kigali yatsinze Police FC yahataniraga umwanya wa mbere ‎

‎AS Kigali yatsinze Police FC yahataniraga umwanya wa mbere ‎

‎AS Kigali yatsinze Police FC yahataniraga umwanya wa mbere ‎
Ikipe ya AS Kigali yabonye intsinzi ikomeye imbere ya Police FC iyitsinze igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 19 wa Shampiyona y’u Rwanda wabaye kuri iki Cyumweru, ibifashijwemo na rutahizamu Sunday Inemesit.
‎Uyu mukino wari utegerejwe na benshi wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ikibuga aya makipe yombi asanzwe akoreraho imyitozo ya buri munsi, aho Police FC yari yakiriye AS Kigali ishaka amanota atatu ngo ikomeze kuguma mu makipe ahataniye igikombe.
‎Igice cya mbere cyaranzwe n’umukino ufunganye ku mpande zombi, aho iminota 45 yarangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’iyindi, amakipe ajya kuruhuka anganya ubusa ku busa.
‎Ikipe y’Abanyamujyi yagarukanye imbaraga zidasanzwe mu gice cya kabiri, aho byayifashe iminota ibiri gusa kugira ngo ifungure amazamu. 
Ku munota wa 47, rutahizamu Sunday Inemesit yatsinze igitego cyahinduye isura y’umukino, aha ibyishimo abasore batozwa na Mbarushimana Shaban.
‎Nyuma yo gutsindwa iki gitego, Umutoza wa Police FC, Ben Moussa, yakoze impinduka zigamije gushaka uburyo bwo kwishyura, akuramo Kwitonda Alain ‘Bacca’ na Richard Kilongoz, ashyiramo Manishimwe Djabel na Okerie Ekeson ngo bongere imbaraga mu busatirizi.
‎Izi mpinduka ntizatanze umusaruro ufatika kuko ubwugarizi bwa AS Kigali buyobowe na Mitima Isaac na Franklin Onyeabor bwari buhagaze neza, bafashijwe n’umunyezamu Ndikuriyo Patient wakuyemo imipira yose yaganaga mu izamu, biviramo Police FC gutakaza amanota atatu y’ingenzi.
‎Iyi ntsinzi yafashije AS Kigali kuguma ku mwanya wa 14 n’amanota 19, ikomeza urugamba rwo kwirinda kumanuka, mu gihe Police FC yagumye ku mwanya wa gatatu n’amanota 34.
‎Mu yindi mikino yabaye kuri izi mpera z'icyumweru, Kiyovu Sports yatsinze Mukura VS ibitego 3-1, Bugesera FC inganya na APR FC ibitego 2-2, naho AS Muhanga inganya na Gasogi United igitego 1-1.
‎Ahandi, Gicumbi FC yanganyije na Amagaju FC igitego 1-1, Marines FC inganya na Al-Merrikh SC 1-1, Gorilla FC itsinda Rutsiro ibitego 2-1, mu gihe Etincelles FC yatsinze Musanze FC igitego 1-0.




















Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now