KNC yabwiye Radio Isibo ko atumva impamvu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru rihagurukira kwamamaza umukino utari uw’Amavubi, nyamara uwo munsi Gasogi United izaba yakiriye Kiyovu Sports kuri Kigali Pelé Stadium.
Yagize ati "Ntekereza ko FERWAFA yakabaye itanga amatangazo ku Ikipe y’Igihugu kuko iby’ikipe biyireba ku giti cyayo.
Yakomeje anenga imyitwarire ya Federasiyo ashimangira ko itaragera ku rwego rukwiriye.
Ati "Federasiyo yacu ikwiye gukura ikava mu bintu by’abatarabigize umwuga, ikamenya inshingano zayo n’iz’ikipe.”
Yakomeje agira ati "Bashobora kuba babikoze mu rwego rwa politiki, ariko bavane politiki mu mupira w’amaguru. Ntabwo iri gahunda y’ububanyi n’amahanga. Ikipe ishobora gukoresha uburyo butandukanye bwo gutumanaho yamamaza, igakoresha imbuga nkoranyambaga ibwira abafana kuza. Ntabwo mbarenganya, birashoboka ko batazi ibyo bakoze."
Itangazo FERWAFA yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo yamamaza uyu mukino rigira riti "Turamenyesha Abanyarwada bose n’abakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko, ko ku nshuro ya mbere u Rwanda ruzakira umukino wa CAF Champions League. Muzaze muri benshi dufatanye gushyigikira iterambere rya ruhago Nyafurika."
Uyu mukino Al Hilal Omdurman izakiramo MC Alger, ufungura iy'amatsinda y'uyu mwaka, uzaba ku wa Gatanu, tariki 21 Ugushyingo 2025, saa Cyenda z'igicamunsi kuri Stade Amahoro.