Ni imyitozo itegura umukino w'umunsi wa munani wa Shampiyona Rayon Sports izakiramo AS Kigali ku Cyumweru saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.
Avuga ku kigenza uyu mutoza mushya, Umutoza Ferouz yagize ati "Uriya ni umusaza. Yatoje abatoza benshi bagiye n'i Burayi, nanjye ndi mu bo yatoje. Ni na we wadutoje [Uburundi] tujya mu Gikombe cy'Isi tukiri batoya mu 1995."
Yakomeje agira ati "Yatoje aha ngaha, azi umupira wa hano. Njyewe namubwiye kugira ngo angire inama, arebe imyitozo ambwire icyo nakosora, no kuganiriza abakinnyi akabategura mu mutwe kugira ngo bamenye icyo Rayon Sports ari cyo, ririya bara ry'ubururu n'umweru baryubahe. Yari umutoza ariko yarasezeye, ubu ni umutoza w'abatoza."
Umutoza Ndindi yatoje Intamba mu Rugamba z'abatarengeje imyaka 20 azihesha itike yo gukina Igikombe cy'Isi mu 1995 ubwo cyaberaga muri Qatar.
Nk'uko Haruna Ferouz yabivuze, Ndindi koko yatoje mu Rwanda kuva mu 1997-1999 atoza APR FC. Nyuma y'aho mu 2000 yatojeho na Mukura VS igihe gito.
Muri iki kiganiro n'itangazamakuru Umutoza Wungirije Haruna Ferouz yaboneyeho kuvuga ko ikipe yiteguye neza umukino wa AS Kigali nyuma yo gutsindwa na mukeba APR FC ibitego 3-0.
Kugira ngo azabone intsinzi, uyu mutoza yavuze ko hari byinshi agomba guhindura, ati "Iyo watsinzwe umukino ugomba guhindura abakinnyi n’imyanya. Ndabwira abafana kuzaza kuko bazabona impinduka no mu bakinnyi babanza mu kibuga.”
Rutahizamu Ndikumana Asman azagaragara muri uyu mukino, icyakora kuri Fall Ngagne ntibirasobanuka neza kuko umutoza yavuze ko impamvu atagaragaye mu myitozo y'ejo ari uko yari yagiye kureba muganga ngo amubwire niba yatangira gukina.
Kuri ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 13, mu gihe AS Kigali bazahura yo ari iya 14 ku rutonde rwa Shampiyona n'amanota atanu.



