Mu ibaruwa yo kuri uyu wa Gatatu, Bugesera FC yavuze ko yamenye amakuru y’uko ishobora gukina umukino udasanzwe uri ku ngengabihe yemejwe, bityo isaba ko uwo mukino utaba kuko ititeguye.
Iyi baruwa isinyweho na Perezida wa Bugesera FC, Rutayisire M. Jackson, igira iti “Dushingiye ku nkuru zishobora kuba ari impuha, tubandikiye tubamenyesha ko tutakina umukino utunguranye udasanzwe uri ku ngengabihe y’amarushanwa mwatumenyesheje mbere. Bityo umukino twiteguye ni uwuzahuza Bugesera na Kiyovu ku Cyumweru.”
Ibi bibaye nyuma y’uko Al Hilal Omdurman yo muri Sudani yari yatangaje ko izakina umukino wayo wa mbere muri Rwanda Premier League ihura na Bugesera FC, ku wa Kane tariki ya 6 Ugushyingo 2025.
Iyi kipe yambara ubururu, imaze icyumweru ikorera imyitozo mu Rwanda, yemeje ko umukino wa kabiri izawukina ku wa Mbere tariki ya 10 Ugushyingo na AS Kigali.
Al Hilal na Al-Merrikh zaturutse muri Sudani, zasabye gukina muri Shampiyona y’u Rwanda kubera ko iwabo nta marushanwa ahaba kuva mu 2023 bitewe n’intambara.