Uyu mukino wabereye kuri Stade Prince Moulay Abdellah kuri iki Cyumweru, witabiriwe n’abafana basaga 60.180 barimo Igikomangoma Moulay Hassan na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, nubwo ikirere cyari cyifashe nabi kuko imvura yagwaga ari nyinshi.
Igice cya mbere cy’umukino cyabaye nk’igitera igihunga Abanya-Maroc. Ku munota wa 10 gusa, Maroc yabonye penaliti ku ikosa ryakorewe Brahim Diaz, ariko Soufiane Rahimi ayiteye ikurwamo n’umunyezamu wa Comoros, Yannick Pandor, witwaye neza cyane muri iki gice.
Ibyago bya Maroc byakomeje kwiyongera ubwo Kapiteni wayo, Romain Saïss, yavunikaga agasohoka mu kibuga umukino ugitangira.
Comoros yihagazeho cyane, ijya kuruhuka inyuze mu rihumye Intare za l’Atlas dore ko banganyaga ubusa ku busa.
Bavuye mu karuhuko, Maroc yarushijeho kugaragaza ubushotoranyi.
Ku munota wa 55, Brahim Diaz ukinira Real Madrid yaje gufungura amazamu, ku mupira mwiza yahawe na Noussair Mazraoui wakinaga nka myugariro w’iburyo mu mwanya wa Achraf Hakimi utakinnye uyu mukino.
Icyashimishije abafana kurushaho kandi kikanashyira akadomo kuri uyu mukino, ni igitego cya kabiri cyinjiye ku munota wa 74.
Rutahizamu Ayoub El Kaabi, winjiye asimbuye, yatsinze igitego cy’akataraboneka cya ‘Ciseaux’ (Bicycle kick) ku mupira mwiza yari ahinduriwe na Anass Salah-Eddine, bituma Stade yose ihagurukira rimwe.
Iyi ntsinzi itumye Maroc iyobora Itsinda A n’amanota atatu, mbere yo guhura na Mali ku wa Gatanu utaha.
Muri uyu mukino, umukinnyi w’icyamamare Achraf Hakimi yawurebye ari ku ntebe y’abasimbura, kugira ngo akomeze koroherwa imvune yagiriye mu ikipe ye ya Paris Saint Germain.
Indi mikino yo muri iri tsinda irakomeza kuri uyu wa Mbere, aho Mali izacakirana na Zambia i Casablanca.






