Ni umukino wabereye kuri Abebe Bikila Stadium muri Ethiopia, ahakomeje kubera imikino ihuza ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati mu batarengeje imyaka 17.
Bitandukanye n'uko Amavubi yatangiraga igice cya mbere akinana akagufu, kuri iyi nshuro si ko byagenze kuko yarushwaga n'ingimbi za Somalia.
N'ubwo byari bimeze bityo ariko, igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi atabashije gufungura amazamu.
Bakiva kuruhuka, ntibyasabye iminota myinshi ngo Abanya-Somalia bafungure amazamu kuko ku munota wa 59 gusa, Muhamud Osman yafunguye amazamu nyuma yo kunyura mu rihumye ba myugariro b'Amavubi.
Habimana Sosthène wari wakoze impinduka mu bakinnyi babanjemo ugereranyije n'abakinnye kuri Kenya, yaje gushyiramo amaraso mashya ngo arebe ko yakwishyura, ariko bikomeza kugorana.
Osman wagize umukino mwiza, yongeye gukora mu jisho Abanyarwanda ashyiramo igitego cya kabiri ku munota wa 85, icyizere cyo kugombora ku Amavubi kirakendera.
Abanye-Somalia ntibahaye Amavubi akanya ko gutekereza ku byarimo biba, ahubwo bakijijinganya Abdiqafar Abdulahi yahise ashyiramo agashinguracumu mu minota ibiri gusa, umukino urangira utyo.
Mu mukino wa mbere u Rwanda rwakinnye muri iyi mikino, rwatsinzwe na Ethiopia ibitego 2-0, rusubirwa na Kenya ibitego 2-1.
Ibi bivuze ko abasore ba Habimana Sosthène na Kirasa Alain bamaze gutsindwa ibitego birindwi mu mikino itatu, aho bo batsinze kimwe gusa, bakaba ari aba nyuma mu itsinda A n'ubusa bw'inota.
Umukino wa nyuma wo kurangiza umuhango, u Rwanda ruzawukina na Sudani y'Epfo.












