Ikipe ya Chelsea yamaze gutangaza Liam Rosenior nk’Umutoza wayo Mukuru mushya, aho yasinye amasezerano y’igihe kirekire azageza mu 2032, asimbuye Enzo Maresca uheruka kwirukanwa ku munsi wa mbere w’uyu mwaka.
Uyu mutoza w’imyaka 41 yerekanwe kuri uyu wa Kabiri, nyuma yo kuva mu ikipe ya Strasbourg yo mu Bufaransa, nayo ihuriye mu mutaka w’abashoramari ba ‘BlueCo’ bayobowe na Todd Boehly na Clearlake Capital, ari na bo ba nyir’ubwite ba Chelsea.
Mbere y’uko Chelsea ishyira hanze itangazo, Rosenior yari yabanje kubwira itangazamakuru mu Bufaransa ko yamaze kumvikana n’iyi kipe y’i Londres.
Yagize ati "Nahawe uruhushya rwo kuvugana n’imwe mu makipe akomeye ku Isi. Birasa n’aho ngiye kuba umutoza ukurikira w’iyo kipe (Chelsea)... Nakunze Strasbourg kandi nzayikunda ubuzima bwanjye bwose, ariko ntabwo nshoboraga kwanga Chelsea."
Liam Rosenior ntabwo aje wenyine i Stamford Bridge, kuko azanye n’itsinda ry’abo bakoranaga muri Strasbourg barimo abamwungirije; Kalifa Cisse na Justin Walker, hamwe n’umusesenguzi (Analyst) Ben Warner.
Mu itangazo Chelsea yasohoye, yavuze ko yizeye ubushobozi bwa Rosenior bwo "kubaka amakipe afite uburyo bugaragara bwo gukina, animakaza indangagaciro zo hejuru ku bakinnyi mu kibuga no hanze yacyo."
Liam Rosenior yahoze ari umukinnyi w’umwuga wakiniye amakipe nka Fulham, Hull City na Brighton mbere yo gusezera mu 2018.
Nk’umutoza, yanyuze muri Derby County yungirije Wayne Rooney, aza no gutoza Hull City.
Muri Nyakanga 2024, yagizwe umutoza wa Strasbourg, ayifasha gusoza ku mwanya wa karindwi muri Ligue 1, anayihesha itike yo gukina imikino ya Conference League.
Aje asimbura Enzo Maresca wirukanwe tariki ya 1 Mutarama 2026, akaba agiye guhita atangira akazi ko kugarura Chelsea mu murongo wo guhatana.
Biteganyijwe ko Gary O’Neil watoje Wolves na Bournemouth ari we ushobora gusimbura Rosenior muri Strasbourg.