Chelsea yihanangirije Barcelona; Estevao yigaragaza kurusha Yamal

Chelsea yihanangirije Barcelona; Estevao yigaragaza kurusha Yamal

Chelsea yihanangirije Barcelona; Estevao yigaragaza kurusha Yamal

Chelsea yihanangirije Barcelona; Estevao yigaragaza kurusha Yamal
Chelsea yihanangirije Barcelona 3-0, Estevao yigaragaza kurusha Yamal muri Champions League

Chelsea yanyagiye FC Barcelona ibitego 3-0 mu mukino wa UEFA Champions League wabereye kuri Stamford Bridge mu ijoro ryo ku wa Kabiri, by’umwihariko ugaragaramo ukwitwara neza kudasanzwe kwa Estevao Willian w’imyaka 18, warushije mugenzi we Lamine Yamal.

Chelsea yafunguye amazamu hakiri kare ku gitego cyitsinzwe na Jules Kounde, giturutse ku gukinana nyuma ya koruneri hagati ya Estevao, Garnacho na Marc Cucurella, umupira Neto yateye ukora kuri Kounde ujya mu izamu.

Chelsea yashoboraga kubona ibindi bitego kuko hari bibiri bya Enzo Fernández byanzwe kubera kurarira, mu gihe Reece James yabonye uburyo bubiri bwatewe mu izamu ariko umunyezamu Joan Garcia abukuramo.

 Barcelona na yo yabonye amahirwe meza mu gice cya mbere, ariko Ferran Torres ananirwa gushyira umupira mu izamu rya Robert Sanchez, nyuma aza gusimburwa na Marcus Rashford mu gice cya kabiri.

Habura umunota umwe gusa ngo bajye kuruhuka, Ronald Araújo yakoreye ikosa Marc Cucurella, umusifuzi amuha ikarita ya kabiri y'umuhondo yabyaye iy'umutuku. Ibi byatumye Chelsea irushaho kugariza FC Barcelona yakinaga ari abakinnyi 10.

Igitutu cya Chelsea cyabyaye umusaruro ku gitego cya kabiri cyatsinzwe na Estevao, wahise ahindura uburyo bw’umukino. Yanyuze kuri Pau Cubarsi, yararika na Alejandro Balde mu kugumana umupira, maze arekurira mu izamu ishoti rikomeye rya Garcia, abafana ba Chelsea binaga ibicu.

Lamine Yamal wari witezwe nk’umwe mu bakinnyi bakiri bato bakomeye ku Isi, yasimbuwe ku munota wa 80, yakirizwa urwamo n’abakunzi ba Chelsea bari bamaze kubona ko mugenzi we Estevao ari we wihariye umukino.

Chelsea yashimangiye intsinzi ku gitego cya gatatu cya Liam Delap, watsinze nyuma yo gucomekerwa umupira mwiza na Enzo Fernández wari warabashije kurenga ba myugariro, amuha umupira mu rubuga rw’amahina, na we awushyira mu izamu nta nkomyi.

Iyi ntsinzi yahise izamura Chelsea mu makipe umunani ya mbere ku rutonde rugizwe n’amakipe 36. N'ubwo bwose Chelsea yakinnye idafite abarimo Cole Palmer ufite imvune ku ino, ntibyayibujije kugaragaza urwego rwo hejuru mu mikinire yayo.

Dore uko indi mikino yagenze:

Bodo Glimt 2-3 Juventus 
Dourtmund 3-0 Villarreal 
Man City 0-2 Bayer Leverkusen 
Marseille 2-1 Newcastle Utd 
Slavia Prague 0-0 Athletic Bilbao 
Napoli 2-0 Qarabag FK 
Ajax 0-2 Benfica 
Galatasaray 0-1 Union St Gilloise 






























Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now