Mu mukino w’Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona wabaye ku wa Gatatu, Al Ahli Tripoli yatsinze Al Malaab El Libby (Libyan Stadium) ibitego 3-1.
Muri uyu mukino, umukinnyi wo hagati Bizimana Djihad yabanje mu kibuga akina iminota yose, mu gihe myugariro Manzi Thierry atagaragaye kubera ikibazo cy’imvune.
Iyi ntsinzi yashyize Al Ahli Tripoli ku mwanya wa mbere, ikaba igomba gukina undi mukino ukomeye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 5 Mutarama 2026, uzlrayihuza na Assabah SC ikinamo myugariro Nsabimana Aimable. Uyu uraba ari umukino w’ishiraniro uhuza Abanyarwanda.
Mu gihe Djihad na bagenzi be bishimye, myugariro Rwatubyaye Abdul ukinira Al Soqour yatahanye agahinda nyuma yo kunyagirwa na Darnes ibitego 4-1, mu mukino uyu Munyarwanda yakinnye iminota yose. Kugeza ubu Al Soqour iri ku mwanya wa cyenda.
Ku rundi ruhande, Assabah SC ya Nsabimana Aimable yanganyije na Al Watan ubusa ku busa (0-0), uyu myugariro akaba yarakoreshejwe muri uyu mukino ubasiga ku mwanya wa cyenda mbere yo guhura na Al Ahli Tripoli.
Muri Algeria, rutahizamu Biramahire Abeddy yari ku ntebe y’abasimbura ubwo ikipe ye ya ES Sétif yatsindwaga na MC Alger ibitego 2-0.
Biramahire yagiye mu kibuga ku munota wa 58 asimbuye Houari Ferhani ariko ntibyakunda ko bishyura. ES Sétif iri ku mwanya wa 13.
Mu Bubiligi, Standard de Liège ya Hakim Sahabo yatsinzwe na STVV ibitego 2-1. Sahabo ufite ikibazo cy’imvune ntiyakoreshejwe, ariko yajyanye na bagenzi be mu mwiherero uzabera muri Portugal bitegura imikino yo kwishyura.
Na ho RAAL La Louvière ikinamo Samuel Gueulette yanganyije na Oud-Heverlee Leuven ubusa ku busa. Uyu musore ntiyakoreshejwe dore ko aheruka gukorera ubukwe mu Rwanda bityo akaba yarahawe akaruhuko.
Muri Kenya, Nairobi United ikinamo Buregeya Prince na Hakizimana Muhadjiri uheruka kuyisinyira, yatsinze Shabana FC ibitego 3-1, gusa aba Banyarwanda bombi nta n’umwe wakoreshejwe. Nairobi United iri ku mwanya wa cyenda.
Muri Cyprus, myugariro Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ ntiyakoreshejwe ubwo ikipe ye AEL Limassol yatsindaga Ethnikos Achna FC igitego 1-0, igafata umwanya wa karindwi.
Mugisha Bonheur ukinira Al Masry yo mu Misiri, ikipe ye irakina na Smouha kuri uyu wa Mbere mu mukino w’Umunsi wa Gatanu wa Shampiyona.
Muhire Kevin na Jamus SC yo Sudani y'Epfo akinira bageze muri Tanzania aho bagiye gukorera umwiherero w’ibyumweru bibiri bitegura imikino yo kwishyura.
Nshuti Innocent wa Espérance de Zarzis yo muri Tunisia banganyije na Ithad Tawin igitego 1-1 mu mukino wa gicuti.
Uku kwitwara kw’abakinnyi bakina hanze kuri gukurikiranirwa hafi n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Adel Amrouche, uri kubitegereza mbere y’uko imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 itangira muri Werurwe uyu mwaka.