Imikino yabaye mu mpera z’icyumweru gishize no mu minsi ya mbere y’iki cyumweru, yari ingenzi cyane ku Mutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Adel Amrouche, uri gukurikiranira hafi aba bakinnyi mu kwitegura imikino yo gushaka itike ya CAN 2027 iteganyijwe gutangira muri Werurwe 2026.
Umukinnyi wo hagati Mugisha Bonheur ukinira Al Masry SC yo mu Misiri, ni we wagaragaje urwego rwo hejuru muri iyi minsi mikuru.
Ku wa Mbere w’Icyumweru gishize, yafashije ikipe ye gutsinda Dekernes SC ibitego 4-2 mu Gikombe cy’Igihugu, akina iminota yose y’umukino.
Ntiyagarukiye aho, kuko yongeye kugaragara iminota 90 mu mukino w’Umunsi wa Gatatu w’irushanwa rya League Cup, aho Al Masry yatsinze Haras El Hodood igitego 1-0.
Al Masry izagaruka mu kibuga tariki ya 20 Mutarama 2026 ihura na El Gouna.
Mu Bubiligi, inkuru ntabwo ari nziza kuri Hakim Sahabo ukinira Standard de Liège. Uyu musore yongeye kubura mu mukino ikipe ye yatsinzwemo na St. Truiden ibitego 2-1 ku wa Gatanu.
Uyu wabaye umukino wa gatatu yikurikiranya atagaragara bitewe n’ikibazo cy’imvune amaranye iminsi.
Standard de Liège iri ku mwanya wa gatandatu, izasubira mu kibuga tariki 18 Mutarama 2026 ikina na Charleroi.
Muri iyo Shampiyona, Samuel Gueulette wa RAAL La Louvière we yabonye umwanya wo gukina.
Mu mukino banganyijemo na Oud-Heverlee Leuven 0-0, yabanje mu kibuga akina iminota 73 mbere yo gusimbuzwa, gusa yari yahawe ikarita y’umuhondo hakiri kare ku munota wa gatandatu.
Muri Algeria, Biramahire Abeddy ntiyishimiye umusaruro w’ikipe ye ES Sétif yatsinzwe na CR Belouizdad ibitego 3-1.
Uyu rutahizamu yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 58, ariko ntibyakunda ko bishyura.
ES Sétif iri ku mwanya wa 13, irasubira mu kibuga ikina na MC Alger kuri uyu wa Mbere saa Mbiri n'igice z'ijoro.
Muri Libya, Abanyarwanda babiri bakinira Al Ahly Tripoli, Manzi Thierry na Bizimana Djihad, banganyije na Al Madina igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa Kabiri wa Shampiyona.
Muri Cyprus, myugariro Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ ntiyagaragaye haba mu kibuga cyangwa ku ntebe y’abasimbura, ubwo ikipe ye AEL Limassol yatsindwaga na AEK Larnaca igitego 1-0.

