Ikipe ya FC Saint-Éloi Lupopo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasesekaye i Kigali, aho ije guhatanira amahirwe ya nyuma yo kurenga amatsinda ya CAF Champions League, mu mukino ukomeye izakirwamo na Al-Hilal SC.
Ahagana Saa Yine za mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ni bwo iyi kipe itozwa na Guy Bukasa yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, mbere yo kwerekeza kuri Movenpick Hotel aho igomba gucumbika mu gihe itegereje uyu mukino.
Uyu mukino uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 14 Gashyantare 2026 kuri Stade Amahoro, ufite kinini uvuze ku hazaza h’amakipe yombi mu Itsinda C, aho kugeza ubu Al-Hilal SC iriyoboye n’amanota umunani, mu gihe Lupopo iri ku mwanya wa nyuma n’amanota atanu.
Al-Hilal isanzwe yakirira imikino yayo i Kigali, irasabwa kunganya gusa cyangwa gutsinda uyu mukino kugira ngo yizere itike ya ¼, ibintu ishaka gukora ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, dore ko imikino ibiri iheruka kuhakinira yayitsinze yombi (MC Alger na Mamelodi Sundowns).
Ku ruhande rwa Saint-Éloi Lupopo, imibare iragoye kuko isabwa gutsinda uyu mukino nibura ku kinyuranyo cy’ibitego bine, ariko bikanasaba ko undi mukino uzahuza Mamelodi Sundowns na MC Alger warangira amakipe yombi anganyije kugira ngo yizere gukomeza.
Gahunda y’imyitozo iteganyijwe ni uko iyi kipe yo muri RDC ikorera ku kibuga cyo hanze cya Stade Amahoro kuri uyu wa Gatatu no ku wa Kane, mbere yo kwimenyereza ikibuga nyir’izina kizaberaho umukino ku wa Gatanu.
Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino w'ishyiraniro byashyizwe ku 2000 Frw ahasanzwe, ibihumbi 15 Frw muri VIP, ibihumbi 50 Frw muri VVIP, ibihumbi 100 Frw muri Executive Seats na miliyoni 1 Frw muri Skybox, aho amatike ari kugurirwa kuri *939*3*2#.



