Nkurayija Ishimwe Jean Hubert wari usanzwe ari Umuhuzabikorwa wa Tour du Rwanda yatorewe kuba Perezida w'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umukino w'Amagare (FERWACY) muri manda y'imyaka ine iri imbere.
Amatora y'iyi Komite Nyobozi nshya yabereye mu Nteko Rusange Idasanzwe yateraniye muri Delight Hotel mu Mujyi wa Kigali kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2026.
Nkurayija wari umukandida rukumbi kuri uyu mwanya watanzwe na Bugesera Cycling Team, yatorewe kuyobora FERWACY ku majwi 10 kuri 11 y'abanyamuryango batoye bose.
Uyu muyobozi mushya asimbuye Ndayishimiye Samson wari umaze imyaka ibiri ayobora inzibacyuho yo gusoza manda yari yatangiwe na Murenzi Abdallah. Mbere y'uko agirirwa iki cyizere, Nkurayija yari Umuhuzabikorwa wa Tour du Rwanda kuva mu Ukuboza 2025 aho yari yasimbuye Kamuzinzi Freddy.
Mu yindi myanya yatorewe abayobozi bashya, Makuza Clément wari umukandida rukumbi yatorewe kuba Visi Perezida wa mbere n'amajwi icyenda kuri 11. Umwanya wa Visi Perezida wa kabiri wegukanywe na Umuhoza Ange Belyse wagize amajwi umunani ahigitse Niyonzima Gildas wagize amajwi atatu gusa.
Abari basanzwe muri Komite icyuye igihe bongeye kugirirwa icyizere, aho Ruyonza Arlette yatorewe gukomeza kuba Umunyamabanga Mukuru mu gihe Katabarwa Daniel yongeye gutorerwa umwanya w'Umubitsi, bombi bakaba batsinze ku majwi yose uko ari 11 y'abatoye. Umwanya w'umugenzuzi na wo wegukanywe na Bizimana Albert.
Ku myanya y'abajyanama babiri yari ihataniwe n'abakandida bane, Karambizi Rabin-Hamim wari usanzwemo wagize amajwi icyenda na Nsengiyumva Jean Claude wagize amajwi arindwi ni bo batowe. Aba bombi bahigitse Mupenzi Christophe René wagize amajwi ane ndetse na Ntembe Jean Bosco wagize amajwi abiri.
Iyi Komite Nyobozi nshya itorewe kuyobora FERWACY ifite inshingano zikomeye zo gukomeza kuzamura urwego rw'umukino w'amagare umaze gutera imbere mu Rwanda.
Mu bikorwa by'ingenzi iyi komite igomba kwibandaho harimo no gutegura isiganwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda rya 2027 riteganyijwe kuzatangira mu mpera za Gashyantare.


