Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 5 Mutarama 2026, ni bwo FIFA yamenyesheje ko Rayon Sports itakirimo inzitizi z’ibihano, nyuma y’uko iyi kipe yari yaramaze gukemura ibibazo yari ifitanye n’abayireze mu nkiko barimo uwahoze ari umutoza wayo, Robertinho.
Iki cyemezo kije nk'impano ikomeye kuri Gikundiro, kuko kiyemerera guhita yandikisha abakinnyi bakomeye yaguze muri iri soko rya Mutarama.
Abo barimo rutahizamu Bienvenu Joachim Vigninou, ba myugariro Ramazani Tshimanga Tshilembi na Ben Aziz Dao, umukinnyi wo hagati Faustin Likau Pizzalo Kitoko, Yannick Bangala Litombo ndetse n’umunyezamu Kwizera Olivier.
Bose bemerewe kuzagaragara mu mukino w’ishiraniro uzahuza Rayon Sports na APR FC kuri Stade Amahoro, ku wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026.
Rayon Sports yari yarafatiwe ibihano byo kumara inshuro eshatu itemerewe kwandikisha abakinnyi (Transfer Ban), biturutse ku kirego cya Robertinho (Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo) wayireze mu Ukwakira 2025 avuga ko yirukanwe binyuranyije n’amategeko akanamburwa.
Icyo gihe Rayon Sports yari yategetswe kumwishyura ibihumbi 22,5$ (asaga miliyoni 30 Frw). Hari kandi n’ikirego cya rutahizamu Adulai Jalo ukomoka muri Guinea-Bissau na we wishyuzaga.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwamaze kwishyura aya madeni yose, ariko hari hategerejwe ko FIFA ikura muri ‘System’ icyo kibazo, ibintu byabaye kuri uyu wa Mbere.
Kugeza ubu, Rayon Sports iri ku mwanya wa gatandatu ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 24 mu mikino 14.

