Uyu mugabo wahoze ari umusifuzi mpuzamahanga ukomeye, yemejwe n’abanyamuryango ba FERWAFA bahuriye muri Kigali Serena Hotel, kugira ngo akomeze kuyobora iyi Komisiyo muri manda y’imyaka ine iri imbere.
Komite Nyobozi nshya ya FERWAFA iyobowe na Shema Ngoga Fabrice, yari yaramushyizeho by’agateganyo muri Kanama 2025. Perezida wa FERWAFA yasobanuriye Inteko Rusange ko impamvu basabye ko yemezwa burundu, ari uko mu gihe gito bamaze bakorana yagaragaje impinduka zifatika.
Shema yagize ati "Tumaze amezi ane dukorana mu mavugururwa yagiye akorwa mu misifurire, mu kuzamura icyizere cy’abasifuzi, kuzamura impano z’abasifuzi bakiri bato ndetse no kuzana impinduka. Ngira ngo ni byinshi mwagiye mubona muri uyu mwaka twagiye dukora kandi yabidufashijemo neza."
Yongeyeho ko imikorere ye muri ayo mezi ane yatumye Komite Nyobozi imugirira icyizere, bityo ikaba yifuje ko yakomeza gushyira mu bikorwa igenamigambi ry’iri shyirahamwe mu bijyanye n’imisifurire.
Nyuma yo kwemezwa n’abanyamuryango, Hakizimana Louis yavuze ko yiteguye gukomeza inzira y’amavugurura yatangiye.
Yagize ati "Twatangiye ingamba nshya na komite ihari, twatangiye amavugurura, hari ikintu kinini cyahindutse tugomba gukomeza gushyigikira."
Hakizimana Louis afite inararibonye ihagije mu misifurire, dore ko yabaye umusifuzi mpuzamahanga imyaka 17 mbere yo gusezera mu 2022.
Mu mateka ye, yasifuye amarushanwa akomeye ku mugabane wa Afurika arimo Igikombe cya Afurika (AFCON), CAF Champions League, imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi n’amarushanwa y’abatarengeje imyaka 17, 20 na 23.
Azwiho kandi kuba ari we Munyarwanda wa mbere wakoze ku ikoranabuhanga ryo kunganira abasifuzi mu mashusho (VAR).
