‎Hamenyekanye andi makipe mashya azitabira Tour du Rwanda 2026

‎Hamenyekanye andi makipe mashya azitabira Tour du Rwanda 2026

‎Hamenyekanye andi makipe mashya azitabira Tour du Rwanda 2026

‎Hamenyekanye andi makipe mashya azitabira Tour du Rwanda 2026
‎Abategura isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda (Tour du Rwanda), bemeje ko umubare w’amakipe azitabira irushanwa ry’uyu mwaka wamaze kuzura ukaba 18, nyuma yo kwiyongeraho andi abiri yari ategerejwe arimo Bike Aid isanzwe imenyerewe muri iri rushanwa iturutse mu Budage, ndetse n’ikipe yiswe ‘Mixed West Africa’ izaba ihuriweho n’abakinnyi bo muri Afurika y’Iburengarazuba.
‎Umuhuzabikorwa wa Tour du Rwanda, Nkurayija Hubert, yatangaje ko aya makipe yiyongereye ku yandi 16 yari aherutse gutangazwa, aho iyi kipe idasanzwe ya ‘Mixed West Africa’ izaba igizwe n’abakinnyi batoranyijwe bava mu bihugu bya Côte d’Ivoire, Mali na Burkina Faso, mu rwego rwo guha amahirwe abakinnyi bo muri ako gace.
‎Iri siganwa rizatangira ku wa 22 Gashyantare risozwe ku wa 1 Werurwe 2026, rizagaragaramo amakipe akomeye cyane cyane ay’abakiri bato b’amakipe asanzwe akina Tour de France (World Tour Devo Teams) arimo UAE Team Emirates Gen Z, Movistar, NSN, Soudal Quick Step, Picnic PostNL na Lotto Intermarché. 
Hari kandi amakipe mpuzamigabane (Continental Teams) arimo Team Amani, Benediction Kitei Pro 2020, May Stars, Madar, Rembe Rat na Localiza Meoo/Swift Pro Cycling, mu gihe ku rwego rw’amakipe y’ibihugu (National Teams), u Rwanda ruzaba ruhanganye na Eritrea, Afurika y’Epfo ndetse na Ethiopia.
‎Tour du Rwanda 2026 izaba ifite umwihariko wo kuba ari yo ya kabiri mu mateka ifite intera ndende (ibilometero 993) mu myaka ya vuba, inyuma y’iya 2023 yari ifite ibilometero 1129. 
Agace karekare kurusha utundi muri uyu mwaka ni aka mbere kazahaguruka i Rukomo (Gicumbi) kajya i Rwamagana kareshya n’ibilometero 174, kakazakurikirwa n’aka Nyamata - Huye (ibilometero 135) hamwe n'aka Huye - Rusizi (ibilometero 144).
‎Irushanwa rizakomereza mu Ntara y'Iburengerazuba n'Amajyaruguru, aho abasiganwa bazava i Karongi bajya i Rubavu ku ntera y'ibilometero 127, bazenguruke i Rubavu (ibilometero 82), mbere yo guhaguruka i Rubavu berekeza i Musanze (ibilometero 84).
 Isiganwa rizasozwa n'uduce tubiri dukomeye, aho abakinnyi bazava i Musanze basoreze kuri Kigali Pelé Stadium (ibilometero 147), hanyuma ku munsi wa nyuma tariki ya 1 Werurwe, bazenguruke mu Mujyi wa Kigali intera y'ibilometero 99.


Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now