‎Handball: Misiri yandikiye amateka i Kigali yegukana Igikombe cya Afurika

‎Handball: Misiri yandikiye amateka i Kigali yegukana Igikombe cya Afurika

‎Handball: Misiri yandikiye amateka i Kigali yegukana Igikombe cya Afurika

‎Handball: Misiri yandikiye amateka i Kigali yegukana Igikombe cya Afurika
Ikipe y’Igihugu ya Misiri yisubije Igikombe cya Afurika cya Handball (CAHB Men’s African Championship 2026), nyuma yo kunyagira Tunisia ibitego 37-24 mu mukino wa nyuma wabereye muri BK Arena.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Mutarama 2026, ni bwo hasojwe irushanwa rya Handball ryari rimaze iminsi 10 ribera mu Mujyi wa Kigali.
Umukino wa nyuma wari ishiraniro ry’ibihugu bibiri biyoboye Handball muri Afurika. Misiri yinjiranye imbaraga nyinshi muri uyu mukino, iyobora igice cya mbere n’ibitego 17-10, ibifashijwemo n’umunyezamu wayo Mohamed Aly wari uhagaze neza cyane.
Mu gice cya kabiri, “Ba Farawo” bakomeje kugaragaza ubuhangange, barusha cyane Tunisia mu guhererekanya no kwinjiza ibitego byihuse, byatumye umukino urangira ikinyuranyo ari ibitego 13 (37-24).
Gutwara iki gikombe byari bifite ubusobanuro bukomeye kuri Misiri, kuko yegukanye igikombe cya 11 mu mateka yayo, bituma inganya umubare w’ibikombe na Tunisia yari isanzwe ifite agahigo ko kugira byinshi muri Afurika (11), mu gihe Algérie iza ku mwanya wa gatatu n’ibikombe birindwi.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yari mu rugo, yasoje iri rushanwa iri ku mwanya wa 12.
 Mu mukino wo guhatanira umwanya wa 11 wabaye ku wa Gatanu, u Rwanda rwatsinzwe na Congo Brazzaville ibitego 30-28, bituma rusubira inyuma ho umwanya umwe ugereranyije n’uko rwari ruhagaze.
Mu cyiciro cy’amakipe yahataniraga igikombe cya Perezida “President Cup” (amakipe atararenze amatsinda), Gabon ni yo yacyegukanye iba iya cyenda itsinze Cameroun, naho Uganda iba iya nyuma (16) itsinzwe na Kenya.
Ibihugu bitanu bya mbere muri iri rushanwa byahise bibona itike yo guhagararira Afurika mu Gikombe cy’Isi cya Handball kizabera mu Budage mu 2027. 
Ibyo bihugu ni: Misiri, Tunisia, Cap-Vert (yabaye iya gatatu itsinze Algérie), Algérie na Angola (yabaye iya gatanu itsinze Nigeria).
Yahia Omar ukinira Misiri ni we watowe nk’Umukinnyi w’Irushanwa (MVP), mu gihe Felix Kambundu wa Zambia yabaye Rutahizamu w’irushanwa n’ibitego 49.
Ikipe y’Irushanwa (Best 7):Umunyezamu: Mohamed Aly (Misiri)Abakinnyi: Ahmed Nafea (Algérie), Ahmed Hichem (Misiri), Bilel Abdelli (Tunisia), Yahia Omar (Misiri), Mohamed Emad (Misiri) na Islem Jbeli (Tunisia).










































Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now