Hoteli y'inyenyeri enye y'Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) yatashywe ku mugaragaro n'ubuyobozi bw'iri shyirahamwe bwayakiriyemo Amavubi U17.
Ni igikorwa cyabaye ku munsi w'ejo ku wa Kabiri, tariki ya 4 Ugushyingo 2025, nyuma y'uko izi ngimbi ziri kwitegura CECAFA zatangiye umwiherero zimaze gutsinda Inteforce FC U17 igitego 1-0 mu mukino wa gicuti.
Iyi hoteli yagombaga kubakwa umwaka umwe guhera mu 2015, ariko imirimo yo kuyubaka igenda idindira kubera amikoro atarabonekeraga igihe.
Imirimo yo kuyubaka yahise ihagarara, yongera gusubukurwa mu 2021 hamaze kuboneka ubushobozi.
Uretse amakipe y'ibihugu mu byiciro bitandukanye azajya aba muri iyi nyubako, n’abantu basanzwe bahasohokera. Imbere yayo hari kubakwa ikibuga kizunganira Kigali Pelé Stadium ku mikino idafite abafana benshi, nk'uko Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice aherutse kubivuga.
Amavubi akomeje imyitozo yitegura CECAFA izabera muri Ethiopia kuva tariki ya 15 Ugushyingo kugeza tariki 2 Ukuboza 2025. Azahaguruka i Kigali ku wa Mbere, tariki 10 Ugushyingo 2025.





