IGP Namuhoranye yasabye Police FC gutwara ibikombe izira ruswa n’amanyanga ‎

IGP Namuhoranye yasabye Police FC gutwara ibikombe izira ruswa n’amanyanga ‎

IGP Namuhoranye yasabye Police FC gutwara ibikombe izira ruswa n’amanyanga ‎

IGP Namuhoranye yasabye Police FC gutwara ibikombe izira ruswa n’amanyanga ‎
‎Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, yakiriye ikipe ya Police FC iheruka kwegukana Igikombe cy’Intwari cya 2026, ayizeza ubufasha bwose bwo kubaka ikipe ikomeye ariko ayisaba ko intsinzi yayo igomba kunyura mu mucyo, yirinda ruswa n’andi manyanga adakwiye mu mupira w’amaguru.
‎Ibi yabigarutseho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Gashyantare 2026, ubwo yari yakiriye abayobozi, abatoza n’abakinnyi b’iyi kipe ku Biro Bikuru bya Polisi y’u Rwanda, kugira ngo abashimire uburyo bitwaye mu Gikombe cy’Intwari cya 2026 begukanye ku wa 1 Gashyantare batsinze APR FC.
‎Mu butumwa bwe, IGP Namuhoranye yashimangiye ko Polisi y’u Rwanda yiyemeje kubaka ikipe ifite ubushobozi bwo guhatana haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga, ariko ashimangira ko iyo ntsinzi igomba kuba yubakiye ku myitozo myiza, ikinyabupfura no gukina neza, aho kwishingikiriza ku nzira z’ubusamo.
‎Yagize ati “Polisi yahoze ishaka ikipe yegukana irushanwa nk’iri. Twiteguye rero kubatera ingabo mu bitugu, gufasha abatoza n’abatekinisiye bakorana na bo kugira ngo twubake iyi kipe ishobora guhangana n’indi iyo ari yo yose yaba hano no mu mahanga.”
‎Yakomeje ababwira ko ubuyobozi bukeneye kandi burimo kubaka ikipe itajya mu manyanga, itemera ruswa n’ibindi bidakwiye kandi bidafite umwanya mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
‎Police FC yageze kuri aka gahigo nyuma yo gusezerera Rayon Sports muri ½ iyitsinze igitego 1-0, ndetse iza kwitwara neza ku mukino wa nyuma imbere ya APR FC yahabwaga amahirwe. 
Muri uwo mukino, amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 mu minota isanzwe, Police FC yegukana igikombe kuri penaliti 7-6.
‎Uretse iki gikombe cy’Intwari, Police FC iri mu rugamba rwo guhatanira Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda, aho yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 34, irushwa inota rimwe gusa na Al Hilal SC iri ku mwanya wa mbere.
‎Biteganyijwe ko iyi kipe izatangira imikino yo kwishyura ihura na AS Kigali tariki ya 8 Gashyantare 2026.
























Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now