Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi y’Abatarengeje imyaka 17, yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe saa yine za mu gitondo, kuri uyu wa Mbere, tariki 10 Ugushyingo 2025, yerekeza muri Ethiopia aho igiye kwitabira irushanwa rya CECAFA U17.
Ni nyuma y’iminsi mike iyi kipe yari imaze yitegura iri rushanwa, aho ku Cyumweru tariki ya 9 Ugushyingo 2025, yaherewe ibendera ry’igihugu na Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, mu muhango wabereye ku cyicaro cy’iri shyirahamwe.
Muri uyu muhango kandi abakinnyi bagize umwanya wo kuganira n’abahoze bakinira Amavubi barimo Bayisenge Emery, wabaye mu ikipe yitabiriye Igikombe cy’Isi cya U17 mu 2011, Jimmy Mulisa wakinnye Igikombe cya Afurika rukumbi Amavubi yakinnye mu 2004, ndetse banaganirizwa n'Umutoza w'Amavubi makuru, Adel Amrouche. Bose babahaye impanuro zibafasha ndetse babasaba kwitwara neza no gukina baharanira ishema ry’igihugu.
Mu bakinnyi 24 bahagurukanye n’ikipe barimo abanyezamu batatu: Irakaza Don Divin, Habimana Jacques, na Inezaye Prince Gedeon.
Abakina inyuma ni Niyonzima Muhudi, Shyaka Khalifa, Niyompano Pacifique, Gisubizo Emmanuel, Ishimwe Fred, Judah Fisher Anderson, na Mukiza Cyusa Lanny.
Hagati mu kibuga harimo Karibu Gustave, Gisubizo Patrick, Micomyiza Norbet, Ntwali Sharif, Dushime Jean Claude, na Musabyimana Joseph, mu gihe abashinzwe gusatira izamu ari Kwihangana Elyse, Mugunga Daniel, Uwizeye Remy Bienfaiteur, Iradukunda Patrick, Nshimiyimana Olivier, Bizimana Umugiraneza Didier, Bagabo Enzo, na Jayden Shema Heylen.
Amavubi U17 ari mu Itsinda A hamwe na Ethiopia, Somalia, Kenya, na Sudani y’Epfo, mu gihe amakipe atatu ya mbere muri iri rushanwa azabona itike yo kwitabira Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Maroc.












