Izi mpinduka zatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Mutarama 2026, zije gukemura ikibazo cya Stade Huye imaze amezi arindwi ishyirwamo ikibuga gishya, bikaba bigaragara ko itariki ya 20 Mutarama yari yatanzwe nk’igihe ntarengwa itazubahirizwa.
Kugira ngo imikino idakomeza gutinza irushanwa, byemejwe ko Amagaju FC azakira APR FC ku wa 14 Mutarama 2026 kuri Stade ya Muhanga.
Na ho Mukura Victory Sports izakirira Rayon Sports kuri iyo Stade y’i Muhanga ku wa 24 Mutarama 2026, aho gukinira i Huye nk’uko byari bisanzwe bimenyerewe.
Rwanda Premier League kandi yanakuyeho urujijo ku mikino y’amakipe yo muri Sudani (Al-Merrikh na Al-Hilal) yitabiriye Shampiyona y'u Rwanda kubera muri Sudani nta Shampiyona ikinwa bitewe n'intambara.
- Ku wa 17 Mutarama: APR FC izakira Al-Merrikh SC kuri Stade Amahoro.
- Ku wa 18 Mutarama: Rayon Sports izakira Al-Hilal SC kuri Stade Amahoro.
- Ku wa 21 Mutarama: Rayon Sports izakira Al-Merrikh SC na bwo kuri Stade Amahoro.
Icyakora, umukino wa APR FC na Al-Hilal SC ntabwo urabonerwa itariki kubera ko iyi kipe yo muri Sudani ifite imikino Nyafurika.
Mu wundi mwihariko w’iyi ngengabihe nshya, hateganyijwe umukino uzandika amateka muri Shampiyona y’u Rwanda.
Ku Cyumweru, tariki ya 11 Mutarama 2026, kuri Kigali Pelé Stadium hazabera imikino ibiri. Saa 18:00 Mukura VS izakina na Al-Merrikh, naho guhera Saa Tatu z’ijoro, Amagaju FC akine na Al-Hilal SC. Ni ubwa mbere umukino wa Shampiyona uzaba ukinwe kuri ayo masaha akuze.
Rwanda Premier League yasoje itangaza ko imikino yo kwishyura (Phase Retour) izatangira ku wa 30 Mutarama 2026.

