Kuri uyu wa kabiri, nibwo hakinwaga agace ka 3 ka Tour du Rwanda, kahagurutse mu karere Huye kerekeza mu karere ka Rusizi ku ntera ya Kirometero 145.3.
Ni agace kegukanwe n’Umuhorandi Jurgen Zomermaand ndetse Niyonkuru Samuel aba umunyarwanda waje hafi ku mwanya wa 10 arushwa amasegonda 43 numukinnyi wa mbere.
Nk’uko bamwe mu bakinnyi baba bitwaye neza mu muhanda bahabwa ibihembo nyuma y’isiganwa, ninako uruganda rwa Ingufu Gin rwongeye guhemba umukinnyi witwaye mu kumara igihe kinini yitwaye, ndetse kikaba aricyo gihembo uru rutande rwenga ibinyobwa bisembeye kuri gutanga.
Uruganda rwa Ingufu Gin rumaze kuba ikimenyabose kubera kwenga inzoga z’umwimerere, ruri kwishimira urugendo rw’imyaka 4 rumaze rufatanye akaboko na Tour du Rwanda mu gutanga ibyimo kubakunzi b’igare ndetse no mu mitegurire myiza y’irushanwa.
Kui uyu wa Gatatu harakinwa agace ka kane, aho abakinnyi bahaguruka mu karere ka Karongi bagasoreza i Rubavu ku ntera ya Kirometero 127.
Ubuyobozi bwa Ingufu Gin buratangaza ko ari umwanya mwiza wo guhura n’abakiriya babo ba mu karere ka Karongi, Rutsiro na Rubavu kongera ho abaherereye i Goma baribuze kureba igare.
Ingufu Gin LTD yahembye Marivoet Scholiers nk’umukinnyi wabaye mwiza mu kwitwara mu gace ka 3 ka Tour du Rwanda 





Umuhanzi Eric Senderi ni umwe mubajyana na Ingufu Gin muri Tour du Rwanda ndetse bakaba basanzwe banakorana mu mikino y’amagare y’imbere mu gihugu