Ishimwe Anicet yabonye ikipe nshya isanzwe ikinamo Umunyarwanda

Ishimwe Anicet yabonye ikipe nshya isanzwe ikinamo Umunyarwanda

Ishimwe Anicet yabonye ikipe nshya isanzwe ikinamo Umunyarwanda

Ishimwe Anicet yabonye ikipe nshya isanzwe ikinamo Umunyarwanda

Rutahizamu w’Umunyarwanda uca ku mpande, Ishimwe Anicet, yamaze gutandukana na Olympique de Béja yo muri Tunisia, yerekeza muri Assabah SC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Libya, aho agiye gukinira ku ntizanyo y’amezi atandatu.



‎Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 5 Gashyantare 2026, ni bwo ubuyobozi bwa Olympique de Béja bwatangaje ko bwamaze kumvikana na Assabah SC ku itizwa ry’uyu mukinnyi, nyuma y'uko bigaragaye ko yari amaze iminsi atabona umwanya uhagije wo gukina muri Tunisia.



‎Binyuze mu itangazo iyi kipe yashyize hanze, yemeje ko Ishimwe Anicet ukiyifitiye amasezerano azageza mu 2027, agiye kumara igice cy’umwaka w’imikino gisigaye muri Assabah SC.



Iyi kipe yo muri Libya yemeye kujya yishyura umushahara we wose w’amezi atandatu ungana n’ibihumbi 60 by’Amadinari, abarirwa asaga miliyoni 30.2 z'amafaranga y'u Rwanda.



‎Muri iyi kipe nshya, Ishimwe agiye gusangayo undi Munyarwanda, Nsabimana Aimable usanzwe uhakina nka myugariro, ibi bikaba byatumye yiyongera ku rutonde rw'Abanyarwanda bamaze kwerekeza muri Shampiyona ya Libya.



‎Kugeza ubu Libya imaze kuba isoko rikomeye ry’abakinnyi b’Abanyarwanda, kuko uretse aba bombi bazakinana muri Assabah SC, muri icyo gihugu hasanzwe hariyo Manzi Thierry ukinira Al Ahli Tripoli, Rwatubyaye Abdul ukinira Al Suqur SC na Nshuti Innocent uheruka gusinyira Wedfaq Ajdabiya avuye muri Tunisia.



‎Amakuru ahari aravuga kandi ko umubare w’Abanyarwanda muri iyi kipe ya Assabah SC ushobora kwiyongera, kuko rutahizamu Biramahire Abeddy ukinira ES Sétif yo muri Algeria na we ari mu biganiro byo kuba yayerekezamo.





Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now