Ishimwe Pierre yoherejwe mu gihano mu Intare FC ‎

Ishimwe Pierre yoherejwe mu gihano mu Intare FC ‎

Ishimwe Pierre yoherejwe mu gihano mu Intare FC ‎

Ishimwe Pierre yoherejwe mu gihano mu Intare FC ‎

‎Umunyezamu wa mbere w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, Ishimwe Pierre, yakuwe mu ikipe ya mbere yoherezwa gukorera imyitozo mu ikipe y’abato yayo, Intare FC, mu gihe cy’icyumweru kimwe, nyuma yo kugaragaza umusaruro uciriritse mu mikino iheruka no kunanirwa gufata akaruhuko gahagije.



‎Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Gashyantare 2026, ubwo APR FC yatsindwaga na Al Hilal SC ibitego 2-0 mu mukino w’ikirarane cy’Umunsi wa 15 wa Shampiyona, benshi batunguwe no kubona uyu munyezamu utagaragaye haba mu kibuga cyangwa ku ntebe y’abasimbura.



Ibi byaje kumenyekana ko yahejwe ngo abanze yitekerezeho nyuma yo gutsindwa ibitego bibiri bisa ku mukino uheruka wa Bugesera FC.



‎Umutoza wa APR FC, Abderrahim Talib, yasobanuye ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo "kurinda" umukinnyi wari umaze iminsi yibasirwa bikomeye n’itangazamakuru ndetse n’abafana nyuma y’imikino ya Super Cup n’uwa Shampiyona.



‎Yagize ati “Usibye kuba umutoza ariko buriya ndi n’umwarimu, urabona Pierre akwiriye gutegurwa mu mutwe. Navuganye na we nyuma y’imikino ibiri, harimo uwa shampiyona n’uwa Super Cup, ndamwumva ukuntu yibasiwe n’itangazamakuru, abafana, icyo nagombaga gukora ni ukumurinda.”



‎Talib yakomeje avuga ko yamuhaye icyumweru cyo kuruhuka no kugira ngo asubize ubwenge ku gihe ku neza ye, ashimangira ko adashidikanya ku bushobozi bwe bwo kurinda izamu.



‎Mu mwanya we, hakinnye Hakizimana Adolphe wagaragaye mu izamu rya APR FC ku nshuro ya mbere muri Shampiyona, gusa na we yinjijwe ibitego bibiri byatumye Ikipe y’Ingabo itakaza amanota atatu y’ingenzi, ibintu byatumye abafana batangira gusaba ko hagurwa umunyezamu mushya.



‎Gutsindwa uyu mukino byatumye APR FC itakaza umwanya wa mbere, ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 37, ikaba irushwa inota rimwe na Al Hilal SC yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 38 ku Munsi wa 19 wa Shampiyona.





Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now