Kirehe FC yirukanwe burundu muri FERWAFA

Kirehe FC yirukanwe burundu muri FERWAFA

Kirehe FC yirukanwe burundu muri FERWAFA

Kirehe FC yirukanwe burundu muri FERWAFA
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gufata umwanzuro ntakuka wo kwambura ubunyamuryango ikipe ya Kirehe FC, nyuma y’uko imaze igihe kirekire itagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru.

Uyu mwanzuro wafatiwe mu Nteko Rusange isanzwe y’abanyamuryango ba FERWAFA yateranye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026, mu nama yabereye muri Kigali Serena Hotel.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Bonnie Mugabe, yasobanuriye Inteko Rusange ko iyi kipe yo mu Burasirazuba imaze imyaka itatu yikurikiranya, ititabira amarushanwa ategurwa n’iri shyirahamwe arimo Shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro.

Yibukije ko ingingo z’amategeko agenga FERWAFA zisobanura neza ko iyo umunyamuryango amaze imyaka itatu adakora ibikorwa by’ishyirahamwe ahita atakaza ubunyamuryango burundu, mu gihe uwamaze ibiri ahagarikwa by’agateganyo.

Nubwo hari amakuru yari asanzwe azwi ko Kirehe FC yaba yarivangiye n’ikipe ya Etoile de l’Est ibarizwa mu Karere ka Ngoma kugira ngo zihuze imbaraga, ubuyobozi bwa FERWAFA bwasobanuye ko mu buryo bw’amategeko ibyo butabizi.

Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yavuze ko nta baruwa n’imwe bigeze bakira imenyesha ko Kirehe FC yahinduye imikorere cyangwa ko yivangiye mu yindi kipe.

Yashimangiye ko bitari gushoboka ko ikomeza gufatwa nk’umunyamuryango ngo ihabwe n’uburenganzira bw’abanyamuryango, kandi ituzuza inshingano zayo zirimo kwitabira amarushanwa.

Kirehe FC yari imaze imyaka irindwi imanutse mu Cyiciro cya Mbere, gusa ntiyabashije kwitwara neza mu Cyiciro cya Kabiri, ibintu byaje kurangira ibuze ubushobozi bwo gukomeza kubaho nk’ikipe yigenga, bituma ireka kwitabira amarushanwa y’umupira w’amaguru kugeza ubwo ifatiwe ibihano.




Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now