Kiyovu Sports yatumije Inteko Rusange; abataratanze ibihumbi 200 Frw barahezwa

Kiyovu Sports yatumije Inteko Rusange; abataratanze ibihumbi 200 Frw barahezwa

Kiyovu Sports yatumije Inteko Rusange; abataratanze ibihumbi 200 Frw barahezwa

Kiyovu Sports yatumije Inteko Rusange; abataratanze ibihumbi 200 Frw barahezwa

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatumiye abanyamuryango bayo mu Nteko Rusange Isanzwe iteganyijwe mu mpera z’Ukuboza 2025, ariko bushimangira ko itareba buri wese, kuko abatarishyura umusanzu w’umwaka batemerewe kuzayikandagiramo.


Iyi Nteko Rusange iteganyijwe kuba ku wa 27 Ukuboza 2025, n'ubwo iho izabera hatari hatangazwa.


Mu ibaruwa yanditswe na Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David, yibukije abakunzi b’iyi kipe ko kwitwa umunyamuryango wemerewe kwicara muri iyo nama, bisaba kuba yaramaze gutanga umusanzu w’umwaka w’imikino wa 2025/2026.


Iyo baruwa igira iti “Abanyamuryango bemerewe kwitabira Inteko Rusange ni abamaze kuzuza ibisabwa by’ubunyamuryango birimo kuba barishyuye umusanzu w’umwaka wa 2025/26 ungana n’ibihumbi 200 Frw, bitarenze tariki ya 10 Ukuboza 2025.”


Uretse kwishyura uwo musanzu unyuzwa kuri konti ya Mobile Money (Code: *182*8*1*4444000#), nta kindi kizatuma umunyamuryango yemererwa kwinjira muri iyo nama iziga ku ngingo zirindwi zikomeye.


Muri iyi nama ifatwa nk’igicumbi cy’impinduka mu makipe y’abanyamuryango nka Kiyovu Sports, hateganyijwe kwemezwa abanyamuryango bashya no kugezwaho raporo y’umwaka w’imikino ushize wa 2024/25.


Ingingo zizibandwaho cyane zirimo kugezwaho raporo y’imari n’imikoreshereze yayo mu mwaka wa 2024/25 n’uwa 2025/26, ndetse no kwemeza amategeko ngengamikorere (Status) mashya agenga uyu muryango.


Hateganyijwe kandi kuzuza inzego za Komite Nyobozi n’iz’Inama y’Ubutegetsi, gufata ibyemezo bigamije iterambere ry’ikipe no gutanga icyerekezo gishya cy’umwaka w’imikino wa 2025/26.


Kugeza ubu, Kiyovu Sports iri ku mwanya wa munani n’amanota 10 ku rutonde rwa Shampiyona, ikaba yitegura gukina na Gorilla FC mu mukino w’Umunsi wa Cyenda uteganyijwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 27 Ugushyingo 2025, saa Kumi n'imwe kuri Kigali Pelé Stadium. 

Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now