Kwizera Olivier yagarutse mu Mavubi nyuma y’imyaka ine adahamagarwa

Kwizera Olivier yagarutse mu Mavubi nyuma y’imyaka ine adahamagarwa

Kwizera Olivier yagarutse mu Mavubi nyuma y’imyaka ine adahamagarwa

Kwizera Olivier yagarutse mu Mavubi nyuma y’imyaka ine adahamagarwa
Umunyezamu Kwizera Olivier yongeye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu “Amavubi” nyuma y’imyaka ine atitabazwa, mu gihe Sindi Paul Jesus wa Rayon Sports na we yahamagawe bwa mbere mu Amavubi.

Kwizera, wakiniye Amavubi bwa nyuma mu 2021, ari mu banyezamu batatu bahamagawe n’umutoza Adel Amrouche mu mwiherero w’iminsi itatu uzabera muri hoteli ya FERWAFA i Remera kuva ku wa 13 kugeza ku wa 16 Ugushyingo 2025. Azaba ari hamwe n’abandi banyezamu babiri, Ishimwe Pierre wa APR FC na Niyongira Patience wa Police FC.

Uretse Kwizera Olivier ukina muri Arabie Saoudite, abandi bakinnyi 25 bahamagawe bose bakina imbere mu gihugu. APR FC ni yo ifite umubare munini w’abakinnyi (7), ikurikirwa na Police FC na Kiyovu Sports zifite bane buri imwe, Mukura VS, AS Kigali na Amagaju FC zikagira babiri, naho Rayon Sports, Etincelles FC na Rutsiro FC zikagira umwe umwe.

Uyu mwiherero uzaba mu gihe Amavubi atazakina umukino wa gicuti muri “FIFA break” yo mu Ugushyingo, nyuma y’uko ibiganiro FERWAFA yagiranye n’ibihugu birimo Sénégal, Comores na Namibia bitatanze umusaruro, ndetse n’amikoro make agatuma bidashoboka.

Byitezwe ko uyu mwiherero uzafasha umutoza Adel Amrouche gusuzuma urwego rw’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, kureba uko basobanukiwe uburyo bwe bwo gukina n’amayeri ye, ndetse no gutegura uburyo bushya bwo kubaka ikipe izahangana mu mikino ikomeye iri imbere.

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere iraba ihagaritswe by’agateganyo muri iki gihe, nk’uko bisanzwe mu bihe by'imikino ya FIFA ku makipe y’ibihugu.




Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now