Mamelodi Sundowns igiye gukinira muri Stade Amahoro

Mamelodi Sundowns igiye gukinira muri Stade Amahoro

Mamelodi Sundowns igiye gukinira muri Stade Amahoro

Mamelodi Sundowns igiye gukinira muri Stade Amahoro
Al Hilal Omdurman izakina Shampiyona y'u Rwanda yisanze mu itsinda C ry'imikino y'amatsinda ya CAF Champions League hamwe n'amakipe arimo Mamelodi Sundowns bazakinira kuri Stade Amahoro.

Uretse iyi kipe yo muri Afurika y'Epfo yatsindiwe na Pyramids ku mukino wa nyuma umwaka ushize, muri iri tsinda kandi harimo na MC Alger yo muri Algerie ndetse na Saint-Éloi Lupopo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, itozwa na Guy Bukasa watoje Gasogi United, Rayon Sports na AS Kigali.

Tombola yabaye kuri uyu wa Mbere, tariki 3 Ugushyingo, saa Munani i Johannesburg muri Afurika y'Epfo.

Amakipe 16 yabashije kugera kuri iki cyiciro cy'amatsinda yagabanyijwe mu matsinda ane, hashingiwe k'uko yitwaye muri iri rushanwa mu myaka itanu ishize.

Mu yandi matsinda, Pyramids FC yasezereye APR FC yisanze mu itsinda A hamwe na RS Berkane yo muri Maroc, Rivers United yo muri Nigeria ndetse na Power Dynamos yo muri Zambia. 

Itsinda rikomeye kurenza ayandi yose ni irya B ririmo Al Ahly yo mu Misiri, Young Africana yo muri Tanzania, AS FAR yo muri Maroc na JS Kabylie yo muri Algerie.

Simba SC yo muri Tanzania yo yisanze mu itsinda D hamwe na Espérance Sportive de Tunis yo muri Tunisie, Petro Atlético de Luanda yo muri Angola ndetse na Stade Malien yo muri Mali.

Imikino yo mu matsinda izatangira tariki 21 Ugushyingo 2025, izasozwe muri Gashyantare 2026.

Al Hilal Omdurman yo muri Sudani yamaze kwemererwa gukina Shampiyona y'u Rwanda, igisigaye ni uko hasohorwa ingengabihe ivuguruye kugira ngo itangire gukina. Izajya yakirira imikino yayo muri Stade Amahoro, aho izanakinira imikino y'amatsinda ya CAF Champions League. 


Al Hilal izajya yakirira imikino yayo kuri Stade Amahoro i Remera

Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now