Icyemezo cyo kwirukana uyu Munya-Portugal cyafashwe n’abayobozi bakuru b’ikipe barimo Omar Berrada na Jason Wilcox, nyuma y’uko Manchester United inganyije na Leeds United igitego 1-1 ku Cyumweru, bigatuma iguma ku mwanya wa gatandatu nyuma y’imikino 20.
Darren Fletcher wari usanzwe atoza ikipe y’abato (U-18) akaba n’umunyabigwi w’iyi kipe, ni we wahise uhabwa inshingano zo gutoza by’agateganyo guhera ku mukino wa Burnley uteganyijwe ku wa Gatatu. Biravugwa ko umutoza uhoraho azashakwa mu mpeshyi itaha.
Uretse umusaruro, gushwana kwa Amorim n’abayobozi kwafashe indi ntera nyuma y’umukino wa Leeds.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Amorim yavuze amagambo yumvikanisha ko adahabwa agaciro, yiswe "Coach" (utoza gusa) aho kuba "Manager" (ufite ijambo rya nyuma).
Yagize ati "Bizakomeza gutya mu mezi 18 cyangwa igihe ubuyobozi buzafatira icyemezo cyo guhindura. Ntabwo nzasezera. Nzakora akazi kanjye kugeza undi muntu aje kunsimbura."
Aya magambo yafashwe nko kwigomeka ku buyobozi bwa Sir Jim Ratcliffe na bagenzi be (INEOS), bituma bahitamo guhita bamwirukana.
Ruben Amorim yageze muri Manchester United mu Ugushyingo 2024 asimbuye Erik ten Hag.
Muri aya mezi 14, iyi kipe yanyuze mu bihe bibi cyane harimo gusoza Shampiyona ishize iri ku mwanya wa 15, umwanya mubi cyane igize kuva mu 1973-74.
Muri uwo mwaka w’imikino kandi, United ntiyatwaye igikombe na kimwe, isezererwa nabi muri FA Cup na Carabao Cup, ndetse ibura itike y’imikino y’u Burayi ku nshuro ya mbere kuva mu 2014.
Ibi byose byabaye nyamara yarahawe akayabo ka miliyoni zisaga 200 z’ama-Pound mu isoko ry’igura n’igurisha ryo mu mpeshyi ya 2025, agura abakinnyi barimo Benjamin Sesko, Bryan Mbeumo na Matheus Cunha bose baguzwe hejuru ya miliyoni 60 z’ama-Pound.
Kwirukana Amorim bigiye guhenda Manchester United cyane.
Amasezerano yari yarasinye ntiyari arimo ingingo yorohesha ugutandukana (Exit clause) mu gihe yirukanwe, bivuze ko United igomba kumwishyura amafaranga yose y’amasezerano yari asigaje kugeza mu 2027.
Amorim yanenzwe cyane kwinangira ku buryo bwe bwo gukinisha ba myugariro batatu (3-4-3), uburyo butigeze buhira iyi kipe yo mu Majyaruguru y'u Bwongereza, nubwo yagerageje rimwe na rimwe gukoresha 4-2-3-1 bigizwemo uruhare n’ubuyobozi ariko bikanga.
Kuva Sir Alex Ferguson yasezera mu 2013, Manchester United imaze gukoresha abatoza batandatu bahoraho, ndetse imaze gutakaza asaga miliyoni 50 z’ama-Pound mu kwishyura indishyi abatoza yirukanye.
