Uyu mukino wa nyuma utari woroshye, wabereye kuri Cairo International Stadium mu Misiri ku mugoroba wo ku wa Kane.
Myugariro w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Manzi Thierry, yagiriwe icyizere cyo kubanza mu kibuga ndetse akina iminota yose y’umukino, aho yafashije ubwugarizi bw’ikipe ye kurangiza umukino nta gitego yinjijwe.
Ku rundi ruhande, Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, yari kuri lisiti y’abakinnyi bakwifashishwa muri uyu mukino ariko yari ku ntebe y’abasimbura.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, nta yirabasha kureba mu izamu ry’indi.
Mu gice cya kabiri ni bwo Al Ahli Tripoli yafunguye amazamu. Ku munota wa 67, Azzou Al-Merimi yatsinze igitego cya mbere n’umutwe. Ikipe ya ba Manzi yakomeje kotsa igitutu, maze ku munota wa 88, Omran Salem winjiye asimbura, yungamo ikindi gitego nyuma yo guhanahana nabi kw’abugarira ba Benghazi.
Habura gato ngo umukino urangire, Mabululu yashyizemo igitego cya gatatu. Nubwo umusifuzi wo ku ruhande yabanje kumanika igitambaro avuga ko yaraririye, ikoranabuhanga rya VAR ryemeje ko ari igitego, umukino urangira ari 3-0.
Iki gikombe kibaye icya munani Al Ahli Tripoli yegukanye mu mateka yayo.


