Komisiyo y’Amategeko n’Imiyoborere muri FERWAFA yategetse APR Women Football Club guhita irekura myugariro w’ibumoso, Ihirwe Régine, nyuma yo gusanga nta mpamvu z’amategeko zikwiye gutuma uyu mukinnyi w’imyaka 19 adahabwa ibyangombwa bimwemerera kwerekeza muri Rayon Sports WFC.
Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’amezi akabakaba atatu y’ukutumvikana hagati y’impande zombi, aho APR WFC yavugaga ko Ihirwe akiyifitiye amasezerano y’imyaka itanu yasinye akiri munsi y’imyaka 18, mu gihe uyu mukinnyi we yari aherutse gusinyira Gikundiro ku wa 18 Nyakanga 2025 kugira ngo ayifashe mu myiteguro ya CAF Women’s Champions League.
FERWAFA yashingiye ku ngingo ya 18.1 y’amategeko ya FIFA, ivuga ko umwana uri munsi y’imyaka 18 atemerewe gusinya amasezerano arenze imyaka itatu ndetse adashobora gushyirwa mu masezerano akorwa n’ababigize umwuga.
Nubwo APR WFC yari yarasinyishije Ihirwe imyaka itanu mu 2022, Komisiyo y’Amategeko yasanze ayo masezerano atari ay’umwuga kuko nta mushahara yarimo, ahubwo yari ashingiye ku kurihira umwana ishuri no kumufasha gukuza impano ye.
Nyuma y'uko Ihirwe yujuje imyaka y'ubukure, yahise yemererwa kwifatira ibyemezo ku buzima bwe bwa ruhago.
Mu kwanga kumuha ibyangombwa, APR WFC yavugaga ko yamushoyeho amafaranga menshi akiri umwana ndetse isaba Rayon Sports WFC kuyishyura indezo mbere yo kumurekura.
Nubwo Rayon Sports yari yemeje ko yamaze kumusinyisha binyuze ku mbuga nkoranyambaga ku ya 18 Nyakanga 2025, ntiyashoboraga kumukoresha mu mikino kuko APR WFC yakomeje kwinangira gutanga inyandiko yemeza ko umukinnyi yarekuwe n’ikipe yakiniraga (release letter).
Nyuma yo gusuzuma impamvu z’impande zombi, FERWAFA yemeje ko nta tegeko rituma Ihirwe adahabwa ubwo burenganzira kandi ko amategeko ya FIFA ahura neza n'uru rubanza, bityo isaba APR WFC gutanga ibyangombwa bye bidatinze.