‎Ngabo Roben yasezeye muri Rayon Sports nyuma y’imyaka itandatu

‎Ngabo Roben yasezeye muri Rayon Sports nyuma y’imyaka itandatu

‎Ngabo Roben yasezeye muri Rayon Sports nyuma y’imyaka itandatu

‎Ngabo Roben yasezeye muri Rayon Sports nyuma y’imyaka itandatu
Ngabo Roben wari usanzwe ari Umukozi ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho mu Ikipe ya Rayon Sports, yamaze gutangaza ko yasezeye burundu kuri izi nshingano yari amazemo igihe kirekire, nyuma yo kutabona ibintu kimwe n’ubuyobozi bwa Gikundiro buriho muri iki gihe.
‎Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Gashyantare 2026, ni bwo uyu munyamakuru usanzwe ukora ibiganiro by’imikino kuri Radio na TV10, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze maze amenyesha abakunzi b’iyi kipe ko urugendo rwe rugeze ku musozo.
‎Mu butumwa bwe, Ngabo yagaragaje ko icyatumye afata uyu mwanzuro ukomeye ari impinduka mu mikorere y’ubuyobozi bwa Rayon Sports, zitahuye n’umurongo we w’akazi ndetse n’uburyo yari asanzwe akoramo, bityo akaba yahisemo guha umwanya abandi.
‎Yagize ati “Mu marangamutima avanze, nsezeye ku ikipe nakoreye nishimye mu gihe cy’imyaka itandatu [kuva 2018 kugeza 2020 no kuva 2023-2026] nk’ushinzwe itumanaho. Abo twakoranye rwari urugendo rwiza.”
‎Muri iyi myaka itandatu yakoreye Rayon Sports mu bihe bitandukanye, Ngabo Roben yagize uruhare rukomeye mu kubaka isura y’iyi kipe binyuze ku mbuga nkoranyambaga, aho yagaragaje ko bateye intambwe igaragara mu gukurikirwa n’abantu benshi.
‎Yavuze ko bafatanyije bubatse imbuga zikurikirwa n’abarenga 440.000 kuri X (yahoze ari Twitter), Instagram na YouTube; ibintu yashimangiye ko azahora aterwa ishema na byo nk’umusaruro ufatika yasigiye iyi kipe ifite abakunzi benshi mu Rwanda.
‎N’ubwo yari amaze igihe muri izi nshingano, Ngabo yaciye amarenga ko iminsi ya vuba itari yoroshye hagati ye n’abo yasubizaga, agira ati “Mu minsi yashize byari ibihe bikomeye kuko ubuyobozi bwahisemo indi nzira itandukanye. Nubashye umwanzuro wabo, ngenda mfite umunezero n’urwibutso rwiza.”
‎Ngabo Roben yari amaze kumenyerwa cyane muri iyi kipe, aho uretse kuba yarabaye Umuvugizi n’ushinzwe itumanaho, yabaye n’umunyamakuru w’imena mu kiganiro ‘Rayon Time’ cyibanda ku makuru y’iyi kipe kinyura kuri Isango Star.
‎Nyuma yo gutandukana na Rayon Sports, Ngabo yavuze ko yifuriza ibyiza iyi kipe mu bihe biri imbere, ndetse atangaza ko agiye gukomeza kwita ku zindi nshingano ze zirimo n’ubunyamakuru bw’imikino akora umunsi ku wundi.




Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now