Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, yatorewe kuba umwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA) mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Gashyantare 2026, ubwo abayobozi b’amashyirahamwe 12 agize CECAFA bahuriraga i Djibouti mu Nteko Rusange yari igamije gutora abayobozi bashya no kwiga ku iterambere rya ruhago mu Karere.
Muri aya matora, Paulos Weldehaimanot Andemariam usanzwe uyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Eritrea, ni we watorewe kuba Perezida wa CECAFA, akaba yari umukandida rukumbi kuri uyu mwanya.
Ali Abdi Mohamed uyobora ruhago muri Somalia yatorewe kuba Visi Perezida, mu gihe Francis Amin Michael wo muri Sudani y’Epfo na we yashyizwe muri Komite Nyobozi hamwe na Shema Fabrice uhagarariye u Rwanda.
Nyuma yo kugirirwa icyizere, Perezida wa FERWAFA yavuze ko yiteguye gutanga umusanzu we mu gufasha ubuyobozi bushya kugera ku iterambere rirambye, hazamurwa urwego rw’amarushanwa, ndetse no kurushaho kugirana imikoranire myiza na CAF, FIFA n’abandi bafatanyabikorwa.
Uyu mwanya Shema Fabrice abonye uje usanga undi aherutse guhabwa ku rwego rw’Isi, dore ko nyuma yo gutorerwa kuyobora FERWAFA muri Kanama 2025, yaje no gushyirwa mu bagize Akanama gashinzwe kurwanya irondaruhu n’ivangura mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).
Komite nshya ya CECAFA igiyeho mu gihe Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba kari mu myiteguro yo kwakira Igikombe cya Afurika (AFCON 2027), kizabera mu bihugu bitatu: Kenya, Uganda na Tanzania.
Uretse amatora, iyi Nteko Rusange yanemeje ingengo y’imari izakoreshwa muri uyu mwaka w’imikino ndetse n’ingengabihe y’amarushanwa ateganyijwe.
CECAFA igizwe n’ibihugu 12 birimo u Rwanda, u Burundi, Djibouti, Ethiopia, Eritrea, Kenya, Tanzania, Uganda, Somalia, Sudani, Zanzibar na Sudani y’Epfo.


