Mu kiganiro Urubuga rw'Imikino cya Radio Rwanda cyo kuri uyu wa Gatatu, Twagirayezu yavuze ko hafashwe umwanzuro wo guhagarika Lotfi by’agateganyo kubera ibikubiye mu masezerano ye, ariko ko kwirukanwa bitigeze bibaho.
Yagize ati “Hari hashize ukwezi tumuhagaritse by’agateganyo bitewe n’uko amasezerano ameze. Uyu munsi rero ni bwo turi buze kuganira ku mikorere n’imikoranire yacu na we, niba dufite gukomezanya cyangwa niba dutandukana.”
Yakomeje asobanura ko iyo nteruro “guhagarika” itavuze “kwirukana”, ahubwo ari uburyo bwo gusuzuma imikorere y’umutoza.
Ari “Ntabwo uku kwezi gusobanuye kwirukanwa; kumuhagarika ntabwo byari bivuze kwirukanwa. Uyu munsi nibwo turabirebaho.”
Twagirayezu yavuze ko mu gihe byarangira batandukanye na Lotfi, bazubahiriza ibiteganywa n’amasezerano yabo, harimo no kumwishyura imishahara y’amezi atatu.
Yongeyeho ko komite ya Rayon Sports yamaze gusuzuma neza ibijyanye n’uyu mutoza ku buryo nibaramuka batandukanye, nta makosa azaba arimo yatuma ikipe icibwa amafaranga.
Icyakora ibi Perezida Thaddée yavuze bihabanye n'ibyo yatangarije muri iki kiganiro na none, tariki 17 Ukwakira.
Yashimangiye ko Umutoza Afhamia Lotfi n'umwungiriza we bahagaritswe n'ikipe, bigoye ko bazasubira mu nshingano.
Ati "Akazi ntabwo azagakomeza. Twagombaga kuba twaramuhagaritse ako kanya, ariko mu itegeko harimo ko tumuha integuza y’ukwezi. Byumvikane neza, birasobanutse ko uruhande rumwe rwifuje gutandukana n’urundi rugomba gutanga imishahara y’amezi atatu. Ubu turi gushaka amafaranga."
Uyu muyobozi w'iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rw'imisozi Igihumbi, icyo gihe yavuze ko uyu mutoza bazamuha amezi atanu y'imishahara; ni ukuvuga imperekeza y'amezi atatu ndetse n'ibirarane by'amezi abiri bamufitiye, icya Kamena ndetse na Nzeri.
Yashimangiye ibyo avuga ko Rayon Sports yagombaga kubona umutoza mushya bitarenze icyumweru, n'ubwo kugeza ubu ukwezi kuri hafi kwihirika.
Yagize ati "Turashaka umutoza wo muri Afurika kuko bo baraza bagakomereza aho bigeze. Mu bo turi gushaka harimo abo muri Sénégal, Cameroun, Côte d’Ivoire n’ahandi. Mu cyumweru gitaha azaba ahari.”
Kuri ubu Rayon Sports iri gutozwa n'Umutoza Wungirije, Umurundi, Haruna Ferouz. Iyi kipe ikomoka i Nyanza iherutse gutsindwa na mukeba APR FC ibitego 3-0, izasubukura Shampiyona yakira AS Kigali tariki ya 23 Ugushyingo 2025.
Ni iya kabiri ku rutonde rwa Shampiyona ruyobowe na Police FC ifite amanota 17, ikaba iyirusha ane.
Umutoza Afhamia Lotfi ntaramenya ahazaza he muri Rayon Sports