Rayon Sports yafatiwe ibihano izira amadeni

Rayon Sports yafatiwe ibihano izira amadeni

Rayon Sports yafatiwe ibihano izira amadeni

Rayon Sports yafatiwe ibihano izira amadeni
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi (FIFA) ryafatiye Rayon Sports ibihano byo gutandikisha abakinnyi kubera kwambura uwari Umutoza wayo, Umunya-Brésil, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ’Robertinho’ ndetse na rutahizamu Adjulai Jalo. 

Gikundiro yari yategetswe na FIFA kwishyura Robertinho ibihumbi 22,5$ [arenga miliyoni 30 Frw], ariko iyi kipe irinangira. 

Uyu mutoza yari yareze Murera yambara ubururu n'umweru ayishinja kumwirukana binyuranyije n’amategeko kandi inamubereyemo umwenda; ibyo FIFA yasanze bifite ishingiro. 

Si Rayon Sports gusa yafatiwe ibihano kubera kutubahiriza ibikubiye mu masezerano yagiranye n'abakozi bayo. 

Andi makipe yafatiwe ibihano byo kutandikisha abakinnyi, arimo Nyasa Big Bullets yo muri Malawi, KenGold SC yo muri Tanzania, Township Rollers yo muri Botswana, AS Arta Solar7 yo muri Djibouti, Coto Sport de Garoua yo muri Cameroun, TS Galaxy FC na Pretoria Callies zo muri Afurika y’Epfo.

Hari kandi, Welkite Kenema FC yo muri Éthiopie, SCCM yo muri Maroc, Ismaily SC na Zamalek zo mu Misiri, Enyimba FC yo muri Nigeria na Club Sportif Sfaxien yo muri Tunisie.

Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now