Rayon Sports yaguze inararibonye yo muri Burkina Faso

Rayon Sports yaguze inararibonye yo muri Burkina Faso

Rayon Sports yaguze inararibonye yo muri Burkina Faso

Rayon Sports yaguze inararibonye yo muri Burkina Faso
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kongera imbaraga zikomeye mu bwugarizi bwayo, yamaze gutangaza isinyishwa rya myugariro mpuzamahanga ukomoka muri Burkina Faso, Ben Aziz Dao, witezweho kuba igisubizo kirambye ku ruhande rw’ibumoso rwa Gikundiro.

Uyu myugariro w’imyaka 26, afite umwihariko wo kuba yaregukanye Umudari wa Zahabu mu Mikino Nyafurika (African Games 2019) yabereye i Rabat muri Maroc hamwe n’Ikipe y’Igihugu ya Burkina Faso y'abatarengeje imyaka 20, ndetse akaba afite inararibonye y’i Burayi no mu mikino Nyafurika.

Ben Aziz Dao aje muri Rayon Sports avuye muri FC Nouadhibou iri mu zikomeye muri Mauritania, aho yari yarageze mu mpeshyi ya 2024 kugira ngo afashe iyi kipe mu mikino ya CAF Champions League.

Uyu musore wazamukiye mu irerero rya Salitas FC ry’i Ouagadougou, yitezweho gukemura ikibazo cya myugariro w’ibumoso muri Rayon Sports, umwanya wakunze guhindagurwaho abakinnyi benshi, yaba Umurundi Musore Prince, Ganijuru Elie, Sindi Paul Jesus na Nshimiyimana Fabrice.

Ben Aziz Dao kandi yanyuze mu bihugu bitandukanye by’i Burayi birimo Belarus, aho yakiniye FK Smorgon, Azerbaijan muri Turan Tovuz, ndetse na Malta mu ikipe ya Mosta FC.

Uretse gukina ku ruhande yugarira, uyu musore ufite uburebure bwa metero 1.84 kandi, ashobora gukina nka myugariro wo hagati mu gihe bibaye ngombwa, cyangwa agakina nk'umukinnyi wo hagati uhengamiye ibumoso (Pistón) bitewe n'uko "akina asatira cyane".


Isinyishwa rya Ben Aziz Dao rije ryiyongera ku rya myugariro muremure Ramazani Tshimanga, rutahizamu wo ku ruhande, Bienvenu Vigninou n’umunyezamu Kwizera Olivier.

Aba bakinnyi bose bari gutegurwa kugira ngo bazafashe Rayon Sports mu rugamba rwo kwisubiza igikombe cya Shampiyona bamaze imyaka isaga itandatu badakozaho imitwe y'intoki ndetse no kwitwara neza mu mukino wa FERWAFA Super Cup uzayihuza na APR FC tariki ya 10 Mutarama 2026 kuri Stade Amahoro. 








Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now