Rayon Sports yasinyanye n'umufatanyabikorwa ugiye kuyiha miliyari eshanu

Rayon Sports yasinyanye n'umufatanyabikorwa ugiye kuyiha miliyari eshanu

Rayon Sports yasinyanye n'umufatanyabikorwa ugiye kuyiha miliyari eshanu

Rayon Sports yasinyanye n'umufatanyabikorwa ugiye kuyiha miliyari eshanu
‎Ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo mpuzamahanga gicuruza ibikoresho bya siporo, Jayrutty Investment East Africa Co. Ltd, azamara imyaka itanu, akaba abarirwa agaciro ka miliyoni 3.5 z'Amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 4.8 Frw.
‎Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Gashyantare 2026, hagati ya Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah n’Umuyobozi Mukuru wa Jayrutty Investment, Joseph Rwegasira. 
‎Ubu bufatanye bukubiyemo ko iki kigo kizajya cyambika Rayon Sports imyambaro yose ikenerwa mu mikino no mu myitozo, kikanayifasha mu gukusanya imisanzu y’abanyamuryango binyuze mu ikoranabuhanga (Online membership solutions).
‎Mu kiganiro n’itangazamakuru, Perezida wa Rayon Sports yashimangiye ko aya masezerano atandukanye n’ayo abantu bari basanzwe bamenyereye y’abaterankunga batanga amafaranga gusa (Sponsorship), ahubwo ko ari ubufatanye bushingiye ku bucuruzi (Business partnership). 
‎Yagize ati "Amasezerano twasinyanye ni amasezerano navuga y’ubucuruzi, anyuranye n’ayo twari dusanzwe tumenyereye ya sponsorship. Hano ni ubucuruzi; bafite ibikorwa bakora by’ubucuruzi bishingiye ku gucuruza ibikoresho bifite aho bihuriye n’umupira w’amaguru."
‎Yakomeje asobanura ko Rayon Sports nk’ikipe ifite abakunzi benshi, yasanze ishobora gufatanya n’iki kigo kugira ngo kiyifashe mu myambarire, ariko cyane cyane mu kugeza iyo myambaro ku bakunzi bayo bari hirya no hino mu gihugu. 
‎Yavuze ko inyungu zizava muri ubu bucuruzi ari zo zizagenga agaciro k’amasezerano, aho yagize ati "Ni yo mpamvu ntakubwira ngo mu masezerano harimo amafaranga angana gutya, kuko imyenda bazagurisha, tuzajya tuba dufiteho percentage (ijanisha) runaka."
‎Umuyobozi wa Rayon Sports yijeje abakunzi b’iyi kipe ko ubu bufatanye bugiye gukemura burundu ibibazo by’amikoro byakunze kuvugwa, birimo ibirarane by’imishahara n’amafaranga yo kugura abakinnyi. 
‎Akomeza agira ati "Ndahamya neza yuko umwaka utaha, bya bibazo by’ubukene bwa karande twari dufite bigiye kurangira. Rayon Sports kongera kugira ibibazo by’ibirarane mu kugura abakinnyi cyangwa ibirarane mu mishahara, ni ibibazo tugiye gusezerera."
‎Ku ruhande rwa Jayrutty Investment, Umuyobozi Mukuru Joseph Rwegasira, yavuze ko bishimiye gukorana n’ikipe ifite abafana benshi nka Rayon Sports, kandi ko bafite ubunararibonye buhagije bakuye mu gukorana n’andi makipe akomeye nka Simba SC yo muri Tanzania. 
‎Yavuze ko intego yabo ari uguteza imbere isura ya Rayon Sports ikaba ikipe yigirira icyizere mu Karere no muri Afurika.
‎Yagize ati "Turi hano kureba uburyo twafatanya na Rayon Sports. Turi abahanga mu bya siporo n’abashoramari, dukora ibijyanye no guhanga imideli (designing), gukwirakwiza no gukora ibikoresho bya siporo n’imyambaro. Twabikoze mu makipe atandukanye, amato n’amakuru, dufite ubunararibonye kuko ikigo cyacu gikorera muri Tanzania na Afurika y’Epfo. Mu masezerano y’imyaka itanu, dutewe ishema no kuvuga ko Jayrutty izaba iri inyuma y’iterambere rya Rayon Sports."
‎Aya masezerano aje akurikira ayo iki kigo cya Jayrutty Investment giheruka gusinyana na Gasogi United FC tariki ya 22 Mutarama 2026, afite agaciro ka miliyoni 1 y'amadolari (arenga miliyari 1.4 Frw).
‎Iki kigo kandi cyasinyanye na Kiyovu Sports yamasezerano y'imyaka itanu, afite agaciro ka miliyoni 2 z'Amadolari (Miliyari 2.7 Frw).
‎Icyo gihe Joseph Rwegasira yari yatangaje ko politiki nziza y’u Rwanda yubatswe na Perezida Paul Kagame ari yo ibakurura gushora imari mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, bakaba bafite gahunda yo gufungura iduka ry’imyenda n’ibikoresho bya siporo mu Rwanda no gukorana n’andi makipe, aho bivugwa ko APR FC ari yo itahiwe.
‎Biteganyijwe ko ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Rayon Sports na Jayrutty rizatangira byeruye mu mwaka utaha w’imikino wa 2026-2027, guhera muri Nyakanga uyu mwaka.
















Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now