Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kugaragaza inyota idasanzwe yo kwiyubaka mu bice byose, yatangaje ko yasinyishije rutahizamu mpuzamahanga ukomoka muri Bénin, Bienvenu Joachim Vigninou, uje kongera imbaraga mu busatirizi bwa Gikundiro muri iki gice cya kabiri cya Shampiyona.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje isinyishwa ry’uyu musore kuri uyu wa Mbere, butangaza ko yitezweho "kongera ubuhanga, imbaraga n’uburyo bwo gusatira mu ikipe."
Bienvenu Joachim Vigninou ni umusore w’imyaka 22 (yavutse tariki 26 Nyakanga 2003). Ni rutahizamu w’ibigango kuko areshya na metero 1.83 n’ibiro 74, akaba azwiho gukoresha ukuguru kw’imoso.
Uyu Munya-Bénin abaye umukinnyi wa kane ukomeye usinyiye Rayon Sports muri iri soko rito rya Mutarama, mu mugambi wo kubaka ikipe ishobora gutwara ibikombe.
Aje yiyongera kuri myugariro Yannick Bangala Litombo ukomoka muri RDC wanyuze muri Yanga SC na AS FAR, hamwe n’umunyezamu w’Umunyarwanda, Kwizera Olivier, uheruka kugaruka muri iyi kipe nyuma yo gukina muri Arabia Saoudite.
Hari kandi Faustin Likau Kitoko ‘Pizarro’, waturutse muri Flambeau du Centre yo mu Burundi.
Iyi kipe yambara ubururu n’umweru irimo gukora ibishoboka byose ngo aba bakinnyi bashya babone ibyangombwa, bityo bazifashishwe mu mukino w’ishiraniro wa FERWAFA Super Cup uzayihuza na mukeba APR FC, ku wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026.

