Rayon Sports yihimuye kuri Police FC ifata umwanya wa gatanu

Rayon Sports yihimuye kuri Police FC ifata umwanya wa gatanu

Rayon Sports yihimuye kuri Police FC ifata umwanya wa gatanu

Rayon Sports yihimuye kuri Police FC ifata umwanya wa gatanu
‎Ikipe ya Rayon Sports yatahanye amanota atatu y’ingenzi nyuma yo gutsinda Police FC igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 20 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, bituma ihita izamuka ku rutonde rw’agateganyo ifata umwanya wa gatanu.
‎Igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe na Tambwe Gloire ku munota wa 51, kiza gikurikira amakosa yari akozwe na ba myugariro ba Police FC, ndetse na Simeon Iradukunda, washatse guhereza umupira Nsabimana Eric bikarangira uyu rutahizamu wa Rayon Sports awubatanze akawushyira mu nshundura, biba bibaye igitego cya mbere.
‎Igice cya mbere cy’uyu mukino cyaranzwe no gucungana ku mpande zombi, gusa Police FC yagiye ibona uburyo bwiza binyuze kuri Byiringiro Lague na Ani Elijah ariko umunyezamu Kwizera Olivier akabera ibamba abataha izamu b’ikipe y’abashinzwe umutekano. 
Muri iki gice kandi Police FC yahuye n’ikibazo cy’imvune ya Ndayishimiye Dieudonne wasimbuwe na Richard Kilongozi ku munota wa 18.
‎Mu gice cya kabiri, nyuma y’igitego cya Rayon Sports, Police FC yakoze impinduka zitandukanye yinjiza Emmanuel Okwi na Kwitonda Alain ishaka kwishyura, ariko ubusatirizi bwayo ntibwabasha kumena urukuta rwa Rayon Sports yari ihagaze neza mu bwugarizi.
 Rayon Sports na yo yabonye uburyo bwashoboraga kubyara ikindi gitego binyuze kuri Asman Ndikumana wahawe umupira mwiza na Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’ ariko umunyezamu Rukundo Onesime arawufata.
‎Umukino waje gukomera mu minota ya nyuma aho byasabye ko abaganga bajya mu kibuga kwita kuri Kwizera Olivier na Ani Elijah bagonganye bikomeye, ndetse umusifuzi Rulisa Patience ahatanga amakarita y’umuhondo menshi kuri Yannick Bangala, Ramazani Tshimanga, Byiringiro Lague na Mugisha Didier kubera gushyamirana kw’abakinnyi.
‎Uyu mukino wari uteganyijwe kubera kuri Kigali Pelé Stadium saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba, wigijwe inyuma saa Cyenda kubera ikibazo cy’amatara kiri kuri iki kibuga. 
Gutsinda uyu mukino byafashije Rayon Sports kugira amanota 32 ifata umwanya wa gatanu, mu gihe Police FC yo yagumye ku mwanya wa gatatu n’amanota 34.
‎Mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu wasojwe mbere y’uyu, Musanze FC yanganyirije iwayo igitego 1-1 na Al Merrikh, bituma amakipe yombi agabana amanota. 
























































Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now